Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gakenke: Batangiye kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 07-11-2019 saa 05:37:50
Ibibabi by'ibobere ni byo biryo bitunga udusimba twitwa amagweja

Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke biyemeje gukora ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja bishimiye ko bwatangiye kubaha umusaruro n’ubwo ubwo buhinzi bwigeze kugira igihe bumera nk’ubwahagaze, ariko ubu burakomeje aho n’abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda bagamije kubona umusaruro w’amagweja.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’abaturage biyemeje guhinga ibobere bakorora amagweja, udusimba turya ibobere tugatanga ubudodo, bayitangarije ko ubwo buhinzi n’ubworozi bubagejeje heza ndetse basaba n’abandi kubyitabira.

Mu kiganiro na Mukarwego Esperance wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, avuga ko amaze kwiteza imbere ahereye ku mishanga mito ibyara inyungu. Agira ati “Umushinga wo guhinga ibobere ukorora amagweja ni umushinga utanga umusaruro kuko kubikora byamvanye mu bukene kandi bituma mbasha kwigenga narahoraga ntegeye umugabo amaboko.”

Akomeza avuga ko mbere yari yarakoze umushinga wo korora amatungo magufi ndetse agahinga n’imboga, ariko aho aboneye amakuru avuga ko guhinga ibobere no korora amagweja ari umwuga winjiza amafaranga, yafashe ikemezo cyo gukora ubwo buhinzi n’ubworozi none abona bimwungura kuruta ibindi yakoze mbere.

Kayoboke Augustin na we utuye Nemba ati “Ibobere ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu umuhinzi akora mu buryo bumuzanira amafaranga, kikaba ari byo biryo by’udukoko twitwa amagweja dukora ubudodo buvamo imyenda yambarwa. Ibi kubyumva mbere n’umvaga ari inzozi ariko aho ntangiriye guhinga ibobere ndetse norora amagweja arya ibobere, byarantangaje ariko binzanira n’amafaranga atari make.”

Umukecuru Nyiramana Melanie wahinze ibyatsi by’ibobere bigaburirwa udusimba dukora indodo, amagweja, akangurira abandi bahinzi guhinga ibobere nyuma yo kwiyubakira inzu no kugura amatungo atandukanye abikesheje guhinga ibobere no korora amagweja.

Agira ati “Nabaye umupfakazi kera, mbaho nabi kuko ntigeze nshaka undi mugabo. Nahingaga imyaka isanzwe n’ibyo nejeje ntibimpaze n’urubyaro rwange. Nahisemo ubu buhinzi bw’ibobere ngaburira amagweja ariko kuva natangira meze nk’ukorera umushahara wa buri kwezi kuko amagweja atanga umusaruro mu minsi 30”.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tw’igihugu gafite aho bororera amagweja (Serculture Center) kandi bagatunganya umusaruro. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko gafite amahirwe ku bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja.

Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubukungu, avuga ko bashishikariza abahinzi guhinga ibobere kubera akamaro ubuyobozi bubona bifitiye abaturage.

Agira ati “Abaturage baracyafite imyumvire ya kera ubwo bigeze guhinga ibobere babura isoko ariko kuri ubu isoko rirahari ibyo bahinga byose umusaruro babona wose ufite isoko. Ikindi ni uko ikiro cy’ubudodo bw’amagweja kigura amafaranga y’u Rwanda 3600 kandi kugemura umusaruro begerejwe aho kugurishiriza batagiye ku ruganda i Kigali.”

Akomeza avuga ko Perezida Kagame yabemereye amaterasi y’indinganire ku misozi ihanamye yo muri Gakenke ku buryo abaturage bahamagarirwa gutera ibiti byinshi by’ibobere kuko bizafata ubutaka, ibibabi bimwe biguye bikabyara ifumbire ndetse n’ibiti iyo bikuze cyane bivamo imishingiriro y’ibishyimbo.

Kuri ubu abahinzi b’ibobere n’amagweja bafite amahirwe yo kubona isoko ku buryo butabagoye kubera ko hari ikigo cy’Abanyakoreya  kitwa ‘HEworks’ cyamaze kubaka uruganda mu Rwanda rwakira kandi rugatunganya ubudodo bw’amagweja ku buryo umusaruro wose ubonetse wakirwa.

Ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja ni umushinga mushya utaramara igihe kirekire mu Rwanda, kuko watangiye mu 2006, uzanwe na Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda gushora imari mu mishinga y’iterambere yunganira ubuhinzi busanzwe bukorerwa ku butaka buto igihugu gifite.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

One Comment on “Gakenke: Batangiye kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja”

  1. Umuntu yabona imbuto gute NGO ntangire guhinga ibobere muduhe nimero. Ntuye Muyongwe/Gakenke murakoze.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.