Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gakenke: Barishimira ko bishatsemo ibisubizo bakiyubakira Poste de sante

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 18-05-2019 saa 16:04:43
Poste de sante ya Birambo yitezweho kuvuna amaguru abaturage bivurizaga kure (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage bo mu Kagari ka Birambo, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, barishimira ko bashyize imbaraga hamwe bakiyubakira ivuriro rito (Poste de santé) ku bufatanye n’Akarere, muri gahunda bihaye yo kugerageza kwishakamo ibisubizo badategereje ko Leta ari yo izabakorera byose.

Ni igikorwa ubuyobozi bw’uyu murenge bushima cyane, kuko ngo ari umuco mwiza wo kugira uruhare mu iterambere rusange, ibi bikaba binatuma igikorwaremezo cyubatswe kibungabungwa neza kuko buri wese aba agifata nk’ike.

Poste de santé yuzuye mu Kagari ka Birambo mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke ni yo yabimburiye izindi kuzura mu zirimo kubakwa n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bwabo.

Yuzuye itwaye miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda aho miliyoni 6 zose zatanzwe n’abaturage muri gahunda y’ubudehe. Andi mafaranga Miliyoni 8 zisigaye ni inkunga y’Akarere.

Abaturage bo muri aka kagari basobanura ko batekereza kuyubaka bwari uburyo bwo kwikemurira ikibazo cyo kuba nta vuriro bagiraga hafi yabo, nk’uko Mukamasabiro Josephine wo mu kagari ka Birambo yabitangaje.

Yagize ati “Nkatwe b’ababyeyi kuvana umurwayi mu rugo tujya ku kigo nderabuzima cya Busengo twakoraga urugendo rw’amasaha abiri, twatekereje rero muri gahunda yo kwigira dukusanya imbaraga zacu n’akarere na ko kadutera inkunga, kuri ubu rero nta mwana uzongera gupfira mu nzira ari kumwe na nyina mu gihe agiye kubyara.

Ikindi ni uko abagabo nabo baruhutse umujishi bajyana umurwayi kwa muganga, ibi twabikoze muri gahunda yo kwigira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo Uwimana Dieudonne, ashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’ubuyobozi bwabo.

Yagize ati: “Hari ibikorwa byinshi abaturage dufatanya nk’ubuyobozi turabibashimira, kuba abaturage barishatsemo ingufu binyuze muri gahunda y’ubudehe ni igikorwa k’indashyikirwa, kuko bakoze n’umuganda, akarere na ko kongeraho inkunga yako.

Icyo mbasaba ni ugukomeza nanone kutayirebera ngo barembere mu ngo zabo, ahubwo nibayigane kandi bitabirire gahunda za mituweli kugira ngo birinde kurembera mu ngo”.

Mu tugari 7 tugize Umurenge wa Busengo, aka Birambo konyine ni ko kamaze kwiyuzuriza Poste de santé. Biteganyijwe ko umwaka utaha hazakurikiraho kubaka Poste de santé z’Utugari twa Ruhanga na Kirabo, naho izindi Poste de santé zitarabona inyubako zihariye zikoreramo nazo zikazagenda zubakwa gake gake.

Poste de sante ya Birambo yitezweho kuvuna amaguru abaturage bivurizaga kure (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.