Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gakenke: Bagaragaje ko ubuhinzi bw’inanasi ari inkingi ikomeye y’iterambere ryabo

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Aug 19, 2018

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu tuzwiho kweza ibihingwa bitandukanye bifatiye runini ubukungu bwako n’ubw’abagatuye muri rusange, kubera amafaranga avamo babonera imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ubuhinzi bw’inanasi ni kimwe mu bigize ubukungu bw’Abanyagakenke (Foto Kanamugire E)

Nk’uko mu turere tumwe na tumwe usanga urutoki, kawa, icyayi cyangwa amashyamba ku misozi ni ko mu Karere ka Gakenke bimeze ku buhinzi bw’inanasi.

Ni igihingwa bivugwa ko kitagora usibye kukimenyera ifumbire y’imborera kigasasirwa, kigahora kibagarwa kikazarekera aho gutanga umusaruro hashize nibura imyaka 20 ndetse hakaba nta miti gisaba kuko nta ndwara zipfa kuzifata.

Nyuma y’amezi umunani zitangira kwera ariko mu myaka ibiri n’igice ziba zitangiye kugira umusaruro ufatika; zera cyane hagati ya Gashyantare na Mata; Kamena na Kanama, uko icyumweru gitashye zigasarurwa.

Koperative y’Abahinzi b’imbuto mu Karere ka Gakenke (Coopérative des Agriculteurs de Fruits de Gakenke: COAFGA), yiyemeje gushyira ingufu mu buhinzi bw’inanasi muri aka Karere ndetse ifite ubushobozi bwo kwituburira ingemwe izindi ikazigurisha.

Ifite ubuso buhingwaho bugera kuri hegitari 200 mu Mirenge itanu ubariyemo n’imirima y’abanyamuryango, isaruramo toni  ziri hagati y’eshatu n’enye ikagira umurima rusange ungana na hegitari enye  mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Nganzo, ahasarurwa nibura ibiro 700 buri cyumweru. Ikiro kimwe kigurishwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 125 na 150.

Abahinzi bibumbiye muri iyi koperative bavuga ko inanasi bazibonamo inyungu nyinshi ndetse ubuhinzi bwazo bukaba ari bwo bakesha imibereho ya buri munsi.

Ndagijimana Theogene, utuye mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Gakenke, yagize ati “Inanasi ni zo zitugize, ubushobozi dufite tubukomora ku nanasi; ku giti cyange ndasa n’aho nkiri umugeni kuko nsezeranye vuba aha ariko ibikorwa byose n’inzu nubatse nta handi nabikuye, nabikomoye ku nanasi; n’ubukwe kandi  bwarakozwe bugenda neza mbikesha ubuhinzi bwazo.

Iyo twatangiye gusarura tubona zifite inyungu iri hejuru kuko uba ushobora gusarura nka kabiri mu cyumweru, ugasanga biguteje imbere mu buryo bwihuse dukurikije uko zigurwa ku isoko.”

Bizimana Jean Claude avuga ko umuhinzi w’inanasi ashobora gutera imbere mu gihe gito akaba ageze ku bikorwa bifatika.

Yagize ati: “Mpinga inanasi hamwe n’izindi mbuto nk’ibinyomoro n’amatunda; mfite nka are 50 mpingaho, iyo  ngeze igihe k’isarura mu cyumweru nshobora kubona ibiro 200 by’inanasi.

Uhereye nko kuri are 10 ushobora kubona nk’amafaranga ibihumbi 50 ya buri kwezi; kubera ko uko umwaka ushira ari ko zirushaho gutanga umusaruro cyane, ushobora kugera aho ugura nk’umurima cyangwa ukaba wakubaka inzu, uko wagura ibikorwa ushobora no kuguramo imodoka.”

Inanasi zifasha abaturage kurwanya imirire mibi

Nubwo mu bibazo Akarere ka Gakenke gahanyanye na byo harimo imirire mibi, Mukanyandekwe Elizabeth, umaze imyaka ibiri muri koperative COAFGA avuga ko abanyamuryango bayo bashoboye kurwanya iki kibazo mu ngo zabo.

Ati: “Nta bwo tujya tugira imirire mibi cyane ko iyo dusaruye inanasi tujyana ku isoko tugahaha ku buryo bufatika no ku mafunguro yacu hakabonekaho igisate k’inanasi umuntu akaba arushijeho kurya neza.”

Yakomeje avuga ko gukorera muri koperative bibafasha gukemura ibindi bibazo bahura na byo nko kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kubona amatungo yo korora no kunguka ubumenyi mu by’ubuhinzi.

Ati: “Iyo turi kumwe twungurana ibitekerezo mu byerekeranye n’ubuhinzi bigatuma umuntu arushaho kwaguka. Hari igihe biba ngombwa ko buri munyamuryango koperative imwishyurira mituweli; nk’umuntu ufite umuryango w’abantu batanu, ni inyungu kuba bamwishyurira.

Twiteze kandi ko mu minsi iri imbere tuzagabana umuntu akaba yabona amafaranga agura umurima cyangwa n’inka akayishyira mu kiraro. Iyo witegereje nk’uyu murima ungana gutya twiteze ko hari igihe hazavamo izindi nyungu, abantu batari mu makoperative bakabona ko bahombye.”

Perezida wa Koperative COAFGA, Ugirumufasha Pontien, na we yavuze ko ubuhinzi bw’inanasi bwabafashije guhindura ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Yagize ati “Twari dufite ubuzima bubi ariko ubu ingo zacu zirubatse, abana barize kubera inanasi. Nubwo ikawa ari igihingwa ngengabukungu yera rimwe mu mwaka ariko inanasi zera buri cyumweru ku mwero.

Iyo uyiteye bwa mbere yera imwe, ku nshuro ya kabiri ikera ebyiri, yakongera ikera enye, esheshatu gutyo.”

Uyu muyobozi ariko yakomeje agaragaza ko bakizitirwa no kubura isoko ry’umusaruro wabo ryanaboneka bagahendwa mu gihe bari bafite gahunda yo kwagura ibikorwa bikagera ku buso bunini.

Ati: “Baraduhenda n’aho tugemura ku ruganda rukiyubaka ugasanga nta bwo umusaruro wacu bawufata wose. Nta soko ryizewe dufite, keretse nka ‘Koperative  Agasaro’ twagiranye amasezerano ko bashobora kutugurira kuko bafite isoko hanze.

Duteganya ko ari bo tuzakorana.Turi hafi gukora urugendoshuri tukajya mu Karere ka Kirehe kureba uko bumisha inanasi natwe tukazajya tubikora tugashaka n’isoko mu mahanga.”

Yakomeje agira ati “Bizatuma twagura ibikorwa kuko twanasabye akarere ubundi butaka bwa hegitari esheshatu ngo duhinge ubwoko bushya bw’inanasi zigira isukari nyinshi zikunzwe ku rwego mpuzamahanga.”

Koperative COAFGA yatangiye ubuhinzi bw’inanasi mu 2010, ikorera mu Mirenge itanu mu Karere ka Gakenke aho ifite abanyamuryango bagera kuri 90. Kuyinjiramo bisaba umugabane shingiro w’ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda.