Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gakenke: Arashima ‘Ihuriro ryo gusoma’ ryatumye umwana we asubira mu ishuri

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 03-06-2019 saa 14:14:31
Umubyeyi Nyiranziza ashimira gahunda y'Isomero ry'Abana ko ryatumye umwana we yongera gukunda ishuri nyuma y'imyaka ibiri ariretse akajya kuzerera n'abandi bana bariretse (Foto Samuel M)

Umubyeyi witwa Nyiranziza Seraphine, utuye mu murenge wa Rushashi, mu kagari ka Kageyo, mu mudugudu wa Kabeza, mu karere ka Gakenke, arashima gahunda y’Ihuriro ryo gusoma ry’Abana bato riterana buri wa gatandatu ikigoroba ku Rwunge rw’amashuri rwa Karungu kuba ryaratumye umwana we w’imfura asubira mu ishuri nyuma yo kumara imyaka ibiri aritaye mu buryo ataboneraga impamvu.

Ni umubyeyi utagira umugabo, akaba afite abana babiri. Yatangarije Imvaho Nshya ko yari atewe agahinda no kubona umwana we w’imfura kuri ubu ugize imyaka 11, areka ishuri igitaraganya akirangiza igihembwe cya mbere mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, akagera n’aho yitabaza ubuyobozi na polisi ngo batagira ngo yamukuye mu ishuri nyamara ntako atagira ngo abone ibyangombwa by’ishuri byose.

Mu kiganiro kirambuye n’Imvaho Nshya, Nyiranziza yavuze ko umwama we akirangiza igihemwe cya mbere atangiye icya kabiri, yagiye kubona abona atakijya ku ishuri kandi riri muri metero zitarenga 100, mbere yo kujya mu kazi ko gushaka amafunguro akabanza kumusaba kujya ku ishuri ariko yataha akaza kumva ko atagiyeyo.

Ati “Naramubwiraga ngo age kwiga ntageyo, buri mwanya bakambwira ngo ntiyagezeyo, bwacya nkamubaza nti kuki utagiye kwiga na we ati nagiyeyo. Nkajya ku ishuri buri munsi bakambwira bati umwana ntiyageze ku ishuri kandi nge namwohereje bakambwira ko bamubuze, birangira umwana yicaye burundu ntiyasubira kwiga.

Nta kintu yari yarabuze ahubwo yahuraga n’abandi bana bakamurangaza, kuko nkora uko nshoboye kose nkajya guhingira amafaranga ariko akabona amakayi, imyenda; ndetse icyo gihe yari afite imyenda y’ishuri ibiri, yose isazira mu binani aho yabaga yagiye kugomera n’abandi bana.”

Mu myaka ibiri uwo mwana atiga, nyina yahoraga ajya ku buyobozi bwaba ubw’umudugudu, akagari kugera no ku murenge no kuri polisi akabasobanurira ko ntako atagize ngo umwana we asubire mu ishuri ariko yabananiye.

Ati “Byageze nubwo bigera no kuri polisi, bagiye kumufata baravuga ngo afite imyaka mike cyane ngo ntacyo bamumarira. Nta munsi n’umwe ntabivugaga, uko yararaga mu gasozi narabivugaga, no ku muyobozi w’ikigo nkabimubwira.”

Nyiranziza avuga ko umushinga wa Mureke Dusome umaze kuzana ku ishuri ryabo isomero ry’abana, na wa mwana we yakomeje kubona abandi bajyayo na we ajyayo bucya imvugo yo kwanga ishuri yahindutse.

Ati “Hajeho iri somero ry’abana bajya kwiga gusoma mu Ihuriro ryo gusoma, abonye abandi bagiyeyo na we arabakurikira, avuyeyo azana n’igitabo bamuhaye, araza aranyereka ndasoma, arambwira ati twize gutya ndamubwira nti jya ugenda uge kwiga ujyane n’abandi n’ubwo utiga mu ishuri wenda uzageraho umenye gusoma.

Amaze kubona ari byiza, habura nk’amezi atatu ngo abanyeshuri batangire arambwira ati ‘Mama, nzasubira kwiga’. Nti uragira ngo nzongere ngure imyenda y’ubusa utarasubirayo, ati ‘nzasubirayo’. Ni bwo nagiye ndongera ngura indi myenda ya gatatu, ngura inkweto n’ibikoresho umwana nkajya mbona koko arize birakunze, arongera asubira mu mwaka wa mbere ubu ari mu mwaka wa kabiri.”

Ubuhamya bw’uyu mwana wari wararetse ishuri, bushimangirwa na sekuru we, uvuga ko nubwo atize ariko atashyigikiye ko hari umwana we cyangwa umwuzukuru wakurira iruhande rwe atiga kandi ari umujyambere.

Ati “Ni nge wabifashe nk’umubyeyi. Naravuze nti ngewe niba ntazi gusoma no kwandika umwana abyirukiye aha, ishuri riri hano hepfo, kuki se atajya kwiga. Nkoresha uko nshoboye, mbibwira n’abayobozi baramudufasha, tugera aho tumujyana no kuri polisi ngo bamuhane, aravuga ati ngiye gusubira mu ishuri kwiga. Ubu ariga, n’iyo yaba arwaye usanga ari gusoma igitabo bamutije cyangwa ibyo ku ishuri.”

Umukangurambaga w’Isomero ry’Abana mu mudugudu wa Kabeza, Habarurema Focus, avuga ko atari uwo mwana gusa wari wararetse ishuri kubera abantu babashora mu mirimo imwe n’imwe, ariko uko bitabira gahunda yo gusoma bamwe bagiye basubiramo.

Ati “Umwana w’inaha abyiruka ashaka kwishakira amafaranga; nk’ubu ku mpeshyi hari ababa bakeneye kubumba amatafari noneho bakaba bashaka abana bo kuvoma amazi. Hari ababyeyi babigira ibintu biri aho, ariko hari n’ababikurikirana, bamwe ugasaga bagiye kwihaniza bamwe babakoresha.”

Mu y’Ihuriro ryo gusoma riri hafi aho ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karungu, usanga abana bagera kuri 50 bateranye basoma ibitabo bitandukanye by’amoko 100 bigenewe abana bo mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, byatanzwe n’umushinga Mureke Dusome.

Gusa uwo mukangurambaga Habarurema na mugenzi we Nyiransabimana Seraphine, bagaragaza ko uko amezi akomeza kwiyongera harimo n’ibyo abana batagarura cyangwa bakabica, kuva muri Nyakanga 2018 bahawe ibyo bitabo, bikomeza kugenda biba bike ku mubare w’abana kimwe n’uko hari abana bamara gusoma ibyinshi muri byo bagasa n’ababirambiwe ntibagaruke mu gihe batabonye ibindi bishya.

Mu kugerageza guhangana n’icyo kibazo, abakangurambaga batumiza ababyeyi babo bana bakabasaba gukurikirana uburyo bafata ibitabo mu rwego rwo kwirinda gukomeza kubica no kubibura.

Umubyeyi Nyiranziza ashimira gahunda y’Isomero ry’Abana ko ryatumye umwana we yongera gukunda ishuri nyuma y’imyaka ibiri ariretse akajya kuzerera n’abandi bana bariretse (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.