Gakenke: Abaturage nibahinga ibiti by’ibobere bizarwanya isuri ku misozi

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 11-11-2019 saa 08:59:32
Abaturage barasabwa guhinga ibiti by'ibobere byinshi kuko bibateza imbere mu bukungu bikanarengera ibidukikije

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barasabwa guhinga ibiti by’ibobere ku bwinshi kugira ngo bizagire uruhare mu kurwanya isuri ku misozi yaho kuko usanga ari miremire.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Gakenke, Niyonsenga Aime François yayitangarije impamvu ubuyobozi bushaka ko ibobere baritera  ku materasi.

Agira ati “Ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Gakenke akabona ari akarere k’imisozi yasanze uburyo bwiza bw’uko imisozi ya Gakenke yahangana  n’isuri  ari uko Akarere kagira uruhare mu kubungabunga imisozi, maze atwemerera hegitari 8500 kandi yatangiye gukorwa.”

Akomeza avuga ko izo hegitari zisanga izindi abaturage bakoze agasanga bibaye byiza amaterasi yose yaterwaho ibiti by’ibobere kubera impamvu eshatu kandi zose zifitiye akamaro gakomeye abaturage.

Agira ati” Impamvu twifuza ko ibobere riterwa ku misozi yo muri Gakenke harimo inyungu 4, icya mbere ni uko bazihinze ku materasi  harimo kurinda ubutaka kuko kubera imisozi yo muri Gakenke ihanamye iyo imvura iguye isuri itwara ubutaka ariko hari ibiti byaburinda.

Icya kabiri hari amafaranga ava ku ibobere iba isarurwa kugira ngo itunge amagweja nayo azatange ubudodo bugurihwa aho ikiro kigeze ku mafaranga y’u Rwanda 3600. Icya gatatu ni uko nanone amababi y’ibobere aba akomeye adasarurwa, iyo ahungukiye mu murima ahinduka  ifumbire.

Icya kane ni uko bya biti bikura bigahinduka imishingiriro y’ibishyimbo cyangwa imihembezo y’ibishyimbo kuko mu karere ka Gakenke bakunda guhinga ibishyimbo by’imishingiriro ibyo biti byifashishwa mu gushingirira ibishyimbo.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwavuganye na RAB ngo ishakire abaturage ingemwe kandi barabibemereye ku buryo ku mwaka tuzajya dutera ingemwe 1 000 000.

Kugeza ubu ibiti by’ibobere byagombye guhingwa mu Mirenge 19 ariko bihingwa mu mirenge 12 gusa, muri yo ubuhinzi bw’ibobere bwiganje cyane mu mirenge 5.

Niyonsenga avuga ko bashingiye ku mibare yari yarafashwe  mu mwaka ushize kugeza ubu ibobere rihinze kuri hegitari 39 ariko muri uyu mwaka barashaka kongeraho hegitari 16 ku buryo bazagira nibura hegitari 55.

Ku bibyanye n’ubworozi bw’amagweja atungwa n’ibobere, kugeza ubu hari aborozi 10 bayo bikorera ku giti cyabo ndetse n’amakoperative ane.

Bashishikariza abaturage guhinga ibobere hakorwa ubukangurambaga kubera ko mu Rwanda hari uruganda rubagurira. Ikindi kiza ni uko abaturage batavunika bajyana umusaruro i Kigali kuko muri Rulindo ahitwa Mukoto hari uruganda bagemuraho mu rwego rwo kuborohereza, aho kujyana umusaruro i Kigali.

Niyonsenga agira ati “Icyo abaturage basabwa ni uko niyo umuntu atafata umurima wose ngo awuhingemo ibobere nibura kubera ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatwemereye amaterasi menshi  dusaba abaturage guhinga ibobere ku materasi.”

Ubuyobozi bw’akarere bukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bahinge ibobere ariko abaturage ntibaragira imyumvire yo hejuru yo kubihinga  kuko bafite imyumvire iri hejuru wasanga bayihinze akarere kose kubera amafanga arimo ati “Ariko duhozaho tubasobanurira buri munsi tubereka n’inyungu irimo.”

Ahorukomeye Charles ni umwe mu bahinga ibobere avuga ko yatangiye kubona ifaranga. Agira ati “Buri kwezi ndasarura ku buryo meze nk’umukozi ukorera amafanga y’ukwezi. Isoko turarifite nta n’ubwo tuzarihaza kuko bakenera byinshi cyane ku buryo umusaruro ubonetse wose ugurwa.”

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.