Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Gakenke: Abaturage basabwe kudahishira ibyaha n’ababikora

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Mar 21, 2019

Abaturage bo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke ubwo hatangirizwaga icyumweru cy’ubutabera ku rwego rw’akarere basabwe kudahishira ibyaha n’ababikora.

Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko, Havugiyaremye Aimable, mu izina rya Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko baje gusura abaturage kugira ngo bamenye urunana rw’inzego zitanga ubutabera bwiswe “Urwego rw’ubutabera”, kandi banafatanye kumenya, gukumira no kurwanya ibyaha by’inzaduka byugarije umuryango nyarwanda.

Havugiyaremye  Aimable, Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko aganira n’abaturage bo muri Gakenke (Foto Ngaboyabahizi P)

Yagize ati: “Kuri ubu umuryango nyarwanda wibasiwe n’ibyaha birimo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi hohoterwa iryo ari ryo ryose, ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi bimunga ubukungu, gusambanya abana ku batera inda n’ibindi, ibi byose ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi ni byo tugomba gusenyera umugozi umwe mu kubirwanya.”

Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane mu ngo kuko ari yo akurura ibyo bibazo byose kugera ubwo umwana asiga ababyeyi be akaba inzererezi, umugabo akica umugore, n’umugore bikaba uko, aha kandi intandaro ikaba ari ibiyobyabwenge.

Havugiyaremye Aimable yakomeje avuga ko Akarere ka Gakenke raporo yo mu mwaka wa 2018, yagaragaje ko abagore 78,6% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abagabo 4 barahoterwa bishingiye ku gitsina, abagore 3 bafashwe ku ngufu, abangavu 34 barasambanyijwe bakiri munsi y’imyaka 18.

Abatuye uyu murenge na bo bakaba bashimira ubuyobozi bukomeje kubegera, bubasobanurira amategeko n’uburenganzira bwabo.

Niyonsaba ni umugore wo mu murenge wa Cyabingo, Akagari ka Muramba avuga ko ubutabera kuba bubasura ari isomo yakuyemo rikomeye.

Yagize ati: “Nge umugabo yajyaga antoteza nkicecekera nkumva ko ntakwiye kujya kumurega, ahubwo ngatumaho bagenzi be ngo bamuhanire mu muryango nkanga kwiha rubanda, ariko nsanze ubutabera bukemura ibibazo kandi menye n’aho natanga ibibazo byange.”

Yavuze ko atari azi ko amakimbirane atera ubukene umuryango agatuma n’abana bata imiryango bakajya kuba inzererezi, abandi bagata ishuri.

Ati: “Ibi byose kimwe n’ibindi byaha batubwiye by’inzaduka birimo ubujura bw’ikoranabuhanga, gucuruza abana no gufata ku ngufu, twiyemeje kujya tubibonera umuti dutanga amakuru, ku nzego ndetse tugire inama abashoboira kubyishoramo bose”.

Imibare  igaragaza ko mu mwaka wa 2017 ibyaha by’inzaduka byari kuri 33%, muri 2018 biba 35% ku byaha byose byakiriwe , abaturage bakaba basabwa kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe, n’ababikora bakurikiranwe.