Gakenke: Abasaga ibihumbi 80 bamaze kunyura mu Itorero ry’igihugu

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya May 20, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bwishimira ko abaturage 81 406 magingo aya bamaze  kunyura mu Itorero ry’igihugu, aho batojwe indangagaciro zibafasha kugira uruhare mu bikorwa bibafasha  kwivana  no kuvana bagenzi babo mu bibazo bibugarije.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose mu gihugu aha bari basoje Itorero ryabahuje

Ibyiciro byatojwe birimo ik’Impamyabigwi kigizwe n’abarimu, abakora mu nzego z’ubuvuzi biswe Impeshakurama, abarangije amashuri yisumbuye biswe Inkomezabigwi n’abagore bahawe izina rya Mutimawurugo.

Hari kandi urubyiruko rw’Inkomezamihigo, Ingamburuzabukene ari bo bakozi bashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi, Isonga ari bo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari biswe ba Rushingwangerero n’ibindi byiciro.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Itorero ry’igihugu mu Karere ka Gakenke, Karekezi Joseph, yatangaje ko izi ntore zose kuri ubu zatangiye gufasha abaturage gukemura ibibazo bahura na byo.

Usibye kuba harimo abasanzwe bafite inshingano z’ubuyobozi aho bakemura ibibazo by’abaturage umunsi ku wundi, izi ntore ngo hari ibindi bikorwa bibafasha zigiramo uruhare.

Ibi bikorwa birimo kubakira inzu abatishoboye batagira aho kuba, guteza imbere isuku bubakira abatishoboye ibiraro by’amatungo kugira ngo bacike ku muco wo kurarana n’amatungo; gufasha abatagira ubwiherero kububona, gucukura ibimpoteri by’ibishingwe, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Hari na none gufasha mu gukemura amakimbirane mu miryango aho nk’intore bafata iya mbere mu gufasha ingo zibanye nabi. Karekezi yavuze ko ibi bikorwa byagejejwe mu Midugudu yose y’Akarere ka Gakenke uko ari 617, utugari  97 n’imirenge 19.

Nubwo bimeze bityo ariko hari abagiseta ibirenge mu kwera imbuto z’ubutore, abo Karekezi agereranya n’ibigwari batuma hari ibikorwa bimwe na bimwe bitihuta kuko batabigiramo uruhare cyangwa rukaba ruto.

Yagize ati “Uko tubatoza si ko bose bajyana umuco w’ubutore; si ko bose baba ari ba miseke igoroye, nta bwo baburamo ibigwari, batuma bitagenda neza ariko iyo utoje 100 ukabonamo 70 bazima ujyana abo, intore itoza icyo iri cyo ntitoza icyo izi.

Nk’umukuru w’Umudugudu utagira ubwiherero, cyangwa akarima k’igikoni iyo agiye kubikangurira abandi abivuga yikandagira kuko aba azi ko bashobora gusanga iwe bidahari. Imvugo azakoresha izaba imbogamizi, ntiwasaba abantu gukora ibyo udakora; icyo gihe bituma aho ayobora bitagenda neza”.

Mu gukemura iki kibazo Karekezi yavuze ko hari ubwo biba ngombwa ko hari abongera gutozwa cyangwa kunganirana kw’ibyiciro bitandukanye.

Kuri ubu ngo buri Mudugudu ugabanyijemo amasibo agizwe n’ingo ziri hagati ya 15 na 20 atuma ibikorwa byo guhitamo abakwiye guterwa inkunga no kubishyira mu bikorwa bigenda neza kuko abagize izo ngo baba begeranye.

Ibyo ngo bituma hatoranywa ababikwiriye aho gufasha abasanzwe bafite ubushobozi bitewe n’uko batoranyijwe n’abatabazi neza. Ikindi ni uko Itorero ryagejejwe ku rwego rw’Umudugudu n’amashuri aho ibikorwa byaryo bigenda neza kurenza iby’ibyiciro byo mu nzego z’imirimo bitewe n’uko abenshi bakorera aho batavukiye.

Akarere ka Gakenke kuri ubu gafite abanyeshuri 97 bitabiriye ibikorwa by’urugerero ruciye ingando rubera mu Karere ka Burera. Buri Kagari kavuyemo umunyeshuri umwe watsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye kandi witabiriye urugerero rwabereye mu Kagari.  Abakobwa ni 44 naho abahungu bakaba 53.