Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Gakenke: Abarinzi b’igihango bafite uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na  BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 27, 2018

Mu gihugu hose hatowe abantu bagiye bagaragaza  ibikorwa byo kurengera  abahigigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abashishikarije abandi kwiyunga no kongera kuba umwe nyuma ya Jenoside, ari bo bitwa “Abarinzi b’igihango”. Aba bakaba bagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge hirya no hino.

Habimana Theoneste, umurinzi w’igihango ku rwego rw’Umurenge wa Mataba

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, mu Karere ka Gakenke bemeza ko  abarinzi b’igihango bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ubumwe  n’ubwiyunge.

Mu Karere ka Gakenke hari abarinzi b’igihango babiri  bari ku rwego rw’igihugu  barimo Habumugisha Aron  ubu utuye mu murenge wa Ruli akaba  yari afite imyaka 18 mu gihe cya Jenoside. Mu bikorwa yakoze yayoboraga selile, afatanya n’abaturage gukumira abajyaga kwica abaturanyi babo abasha kurokora Abatutsi 8.

Uretse abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu muri Gakenke hari abari ku rwego rw’Akarere, Umurenge, Akagari ndetse n’Umudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias   avuga ko guhitamo abarinzi b’igihango ari bumwe mu buryo bwo kurwanya Jonoside n’ingengabitekerezo yayo  kuko aba ari abantu bagize uruhare mu guhisha  abaturanyi babo bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga ko atari ubuyobozi bwatoye ahubwo beretse abaturage uko babikora bo bihitiramo. Ati Byakozwe  n’abaturage bihereye ku midigugu,  ibikorwa byabo ni abaturage babigaragazaga baba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi”.

Uyu muyobozi w’akarere akomeza agaragaza ko ubu ari n’uburyo bwo gushimira abitwaye neza mu gihe cya Jonoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubaha ingufu zo kwigisha bagenzi babo babereka urugero rwiza no kubahindura.

Renzaho Silas ufite imyaka 59 utuye mu Murenge wa Mataba akaba yari konsiye wa Segiteri Tandagura muri Komine Ndusu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi,   ubu ni umurinzi w’igihango mu Kagali ka Nyundo mu Murenge wa Mataba.

Renzaho Silas wari Konseye mu gihe cya Jenoside, ubu ni umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akagari ka Nyundo

Atangaza ko yagerageje kwitwara neza aho yagerageje kugira abo arengera mu bushobozi yari afite. Ndetse ko  n’ubwo abayobozi bahabwaga amabwiriza yo gushishikariza abaturage gukora Jenoside we umutima we wamusabye kudashyigikira ababikoraga.

Habimana Theoneste warokotse Jenoside  we ni umurinzi w’igihango ku rwego rw’umurenge wa Mataba  ndetse akaba anakuriye Koperative “Ubumwe bwa Mataba”.

Habimana avuga ko yatowe kubera  ubutwari yagize kuko  iwabo  bari bafite imitungo  irimo inka 12 zose bakazirya ndetse n’amazu bakayasenya ariko  ababikoze basaba imbabazi  akazibaha. Uretse gutanga imbabazi, Habimana anavuga ko yagize uruhare mu gushinga Koperative Ubumwe bwa Mataba ihuza abarokotse Jenoside, abayikoze, abahoze mu bacengezi ndetse n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda.

Uko abaturage bafata abarinzi b’igihango

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita avuga ko  akazi kabo ari ukwigisha  bakoresheje urugero rwabo kandi bakagira uruhare mu biganiro no mu nama zitandukanye zihuza  ubuyobozi n’abaturage kuko na we ahabwa  ijambo akagira icyo avuga. Ati Icyo gihe bituma ubutumwa babwumva rwose kuruta ubwo umuyobozi yatanga. Iyo yicaye iruhande rw’abayobozi abatuage babona ko kugira neza ari ingurakamaro”.

Nzabonimana Mathias wakoze Jenoside ariko akirega akemera icyaha yatangaje ko abarinzi b’igihango babareberaho ibintu byinshi kandi ko abaturage babubaha ku buryo icyo babasabye bagikora.

Habimana Theoneste akaba avuga ko abaturage bagenda babyumva cyane cyane bahereye mu rubyiruko aho babigisha kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside  baharanira kubaka ubumwe.