Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Gakenke: Abakora urugendo rwa kilometero 20 bajya kwiga barasaba ishuri hafi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 01-05-2019 saa 09:49:15
Abanyeshuri b'i Minazi bavuga ko bagorwa n'urugendo bava bajya ku ishuri (foto Ngaboyabahizi Protais)

Uwamahoro Scolastique akora urugendo rw’amasaha ane ava iwabo ajya kwiga ku Ishuri rya Minazi riri mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, aho yiga mu wa Gatanu.

Agera ku ishuri ananiwe agasinzira, nk’uko abihamya, akavuga ko ari ikibazo gihangayikishije kuko kigira ingaruka ku myigire ndetse bamwe bagata ishuri.

Ati, “Njyewe mva mu rugo saa kumi n’imwe za gitondo nkagera ku ishuri sa mbiri, ubwo mba nakerewe, ubwo rero iyo bamwe babonye bibagoye bahitamo kwiviramo.”

Uwamahoro avuga ko ubu buzima butoroshye kuko usanga umwana ajya ku ishuri atekereza uko aza kongera guterera imisozi ataha, bigatuma udafite uwo mutima areka kwiga.

Ati, “Uba wibereye mu nzira utekereza ko uko urataha umanuka uzamuka imisozi, nifuza ko batwubakira amashuri hafi”.

Mu gihe abanyeshuri biga kuri iri shuri bamwe bahagera bakoze urugendo rw’ibirometero 20, ubuyobozi bw’Umurenge wa Minazi buravuga ko burimo kwiga ku kibazo cyabo.

Ababyeyi bunga mury’abana babo, bavuga ko abana bava ku ishuri bananiwe cyane ku buryo no gusubiramo amasomo ku mugoroba bitaborohera.

Nsigayehe Ezechiel ni umwe muri abo babyeyi, yagize ati: “Iyo abana bavuye ku ishuri bataha bananiwe noneho aho basubiye mu masomo barasinzira, ndetse hari ubwo rwose banatsindwa mu mashuri kuko baba bahora mu nzira ariko ugasanga ari nko kuruhira ubusa bagahitamo guta ishuri, kuko niba umwana akora ibirometero 20 umunsi ntiyakwiga neza, twifuza ko natwe yenda twatanga umuganda ariko tukubakirwa amashuri hafi”.

Umuyobozi ushinzwe amasomo ku rwunge rw’amashuri yitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Munyana Hagenimana Leonia asanga kuba bafite abana bava mu ishuri, biterwa n’imvune z’urugendo kuko ishuri ari rimwe.

Yagize ati: “Hari abana baturuka ku ruzi rwa Base hari abazamuka umusozi bita Zinyagwe , bakagera ku ishuri bananinwe, bagera mu ishuri bakirirwa basinzira ibi rero byatumye abana bagera kuri mirongo itatu bata ishuri, iyi akaba ari ingaruka twahuye na yo mu gihembwe gishize uyu mwaka”.

Mu kagari ka Murambi aho muri Minazi biteganijwe ko ariho hashobora kubakwa irindi shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, bityo rikaba ryafasha kugabanya uburemere bw’ikibazo nk’uko Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Minazi Vuguzigama Valens yabitangaje.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abana bakora urugendo rurerure bajya ku mashuri muri uyu murenge kirazwi ariko kuri ubu biteganijwe ko mu kagari ka Murambi ahitwa Muremure hari inyubako ya Leta ihari twayikoresha muri gahunda y’uburezi y’imyaka icyenda, abana bakaba bahigira, ubu ni ibintu twakoze ubuvugizi no mu zindi nzego, ariko turaba twifashishije ubu buryo bw’iriya nyubako ya Leta iri aho”.

Abanyeshuri b’i Minazi bavuga ko bagorwa n’urugendo bava bajya ku ishuri (foto Ngaboyabahizi Protais)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

One Comment on “Gakenke: Abakora urugendo rwa kilometero 20 bajya kwiga barasaba ishuri hafi”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.