Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Gakenke: Abahinzi ba kawa b’intangarugero bashimiwe

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Sep 2, 2018

Mu rwego rwo gushishikariza abahinzi ba kawa kuyikorera neza no kongera umusaruro, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwashimiye abahinzi babaye intangarugero mu gufata neza kawa mu mwaka ushize kabashyikiriza ibikoresho by’ibanze bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Abahinzi bafashe neza kawa bashyikirizwa ibihembo(Foto Kanamugire E)

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Muzo ku wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, abashyikirijwe ibihembo bakaba barimo abo mu Mirenge ya Muzo, Mugunga, Mataba na Rusasa.

Ibikoresho byatanzwe birimo amapombo yo gutera umuti mu ikawa, inkero zifashishwa mu gusazura ikawa n’ibindi bikoreshwa mu gukata ibisambo bituma idatanga umusaruro nyawo.

Irakoze Theogene, umwe mu bahawe ibihembo yavuze ko afite ibiti bya kawa bigera ku 1800. Mu byatumye ahembwa harimo kuyisasira neza no kwirinda kuyivanga n’indi myaka. Irakoze yavuze ko ashyira imbaraga mu buhinzi bwa kawa kuko ari igihingwa akesha iterambere ry’umuryango we.

Banyangiriki Jean utuye mu Murenge wa Rusasa, Akagari ka Nyundo, yavuze ko yishimiye ibikoresho yahawe bizamufasha kunoza akazi ke ko kubungabunga ikawa ye bikazasimbura ibyo yari asanganywe bishaje.

Yagize ati: “Mpawe ipombo yo guteresha umuti muri kawa, mpawe urukero nzajya nkoresha nkata cyangwa nyisazura n’imakasi yo gukuramo ibisambo. Ndabyishimiye kuko ibyo nari mfite byari bishaje.”

Banyangiriki avuga ko gukorera kawa neza bituma abonamo umusaruro uhagije. Ku mwero aba ashobora kubona ibiro bisaga 800 by’ibitumbwe. Iyo yejeje agura ikimasa, umurima cyangwa akishyurira abana mafaranga y’ishuri. Avuga kandi ko ubuhinzi bwa kawa bwamufashije kubaka icumbi ritagayitse.

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe gukurikirana ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB) mu Ntara y’Amajyaruguru, Karakire John, yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro haba mu buhinzi bwa kawa cyangwa mu gihe habonetse indwara nka nkongwa mu bigori.

Yagize ati: “ Mukwiye kujya mutizanya ibi bikoresho mu matsinda yanyu kugira ngo muteze imbere igihingwa cya kawa ndetse igihe habonetse ikibazo cya nkongwa aya mapombo akoreshwe.”

Yijeje ko NAEB izakomeza gufasha abahinzi ba kawa ibagezaho imiti n’ifumbire ku gihe ariko abakangurira gukomeza kuyitaho, kwirinda kuyivanga n’ibindi bihingwa, kwikorera ubwabo ifumbire y’imborera no kwandikisha kawa yabo kugira ngo bibashe kubageraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Gasasa Evergiste, yasabye abahinzi kwita kuri kawa bakifashisha ibikorwa remezo birimo inganda begerejwe ziborohereza ugereranyije n’uko byabaga bimeze mu bihe byo hambere.