Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Gakenke: Abagore bahisha inda bakanguriwe kwipimisha inshuro enye

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Oct 14, 2018

Minisiteri y’Ubuzima yakanguriye abagore by’umwihariko abo mu Karere ka Gakenke batwite kwitabira gahunda yo kwipimisha bakabikora inshuro enye kuko bitanga amahirwe yo kubyara umwana muzima.

Ni mu gihe bamwe mu bagore bagiseta ibirenge mu kubahiriza iyi gahunda biturutse ku myumvire yo gutinya kurogwa igihe byamenyekanye ko batwite, bityo bagahora barwana no guhisha inda na ho abakobwa batarashaka bakagira isoni zo kugaragaza ko batwite.

Bampiriye Suzanne, umujyanama w’ubuzima ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu Murenge wa Ruli aravuga ko hari igihe bahura n’ikibazo kibakomereye k’imyumvire idahwitse ya bamwe mu babyeyi batwite batajya kwipimisha.

Yagize ati : «Hari abagifite imyumvire mike bavuga ngo abantu barabaroga abandi bakumva ko bajya kwipimisha inda imaze kugaragara. Abakobwa ni bo batugora banga kwipimisha, hari ababyarira mu rugo kubera kubihisha tugasanga ari ubujiji, ariko birimo kugenda bikemuka».

Mukantwari Patricie, umubyeyi wo mu Murenge wa Ruli agira ati : «Iyo dufite inda abajyanama b’ubuzima baraza bakatujyana kwipimisha ariko abakobwa ntabwo bapfa kujyayo baratinya ariko iyo umujyanama w’ubuzima abimenye aramujyana. »

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yasabye ababyeyi kwitabira gupimisha inda kwa muganga batwite kuko bitanga amahirwe yo kubyara umwana muzima ntibinagire ingaruka mbi ku buzima bw’umubyeyi .

Yagize ati : « Turagira ngo tubasabe igihe cyose ubuze imihango wihutire ku mujyanama w’ubuzima. Akugira inama akakubwira uburyo ugomba kwitwara, akagupima niba udafite malariya, ikindi akagushishikariza kujya kwa muganga hakiri kare amezi atatu ya mbere atarashira kugira ngo bagusuzume barebe ko nta kibazo ufite. Barebe ko ufite amaraso akwiye, ko umuvuduko w’ayo maraso umeze neza, baguhe n’akanini gatuma amaraso akora neza».

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane (hagati) ari kumwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli (ibumoso) n’uw’ibya Nemba iburyo (Foto Kanamugire E)

Minisitiri Dr. Gashumba yavuze ko abagore batwite basabwa kubahiriza kwipimisha inshuro enye igihe batwite kuko banasuzumwa ko banduye virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bakagirwa inama ndetse bakitabwaho.

Yagize ati : «Muge mujya kwa muganga babasuzume hakiri kare bitanga amahirwe yo kubyara abana bazima. Mugomba kujyayo inshuro enye ; mwihangane izo nshuro enye muzubahirize nk’uko mwubahiriza izo gukingiza abana. Bakabapima agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara bakabagira inama z’uko mugomba kwitwara. »

Kwipimisha ku bagore batwite ni kimwe mu bifasha kwita ku mwana akiri muto, icyo Akarere ka Gakenke kiyemeje gushyiramo imbaraga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Gahunda mbonezamikurire y’abana bato hagamijwe guca igwingira n’imirire mibi mu bana.