Gakenke: Ababyeyi basobanuye uruhare rwo konsa mu kurwanya igwingira 

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 11-06-2019 saa 07:38:54
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo Nzamwitakuze Odette, atoza umwe mu babyariye kwa muganga tekiniki yo konsa umwana

Abahanga mu by’ubuzima bahamya ko uruhinja rushobora kwandura indwara zituruka ku mwanda n’izishamikiye ku mirire mibi mu gihe umubyeyi we adakurikiza amabwiriza yo konsa neza.

Ababyeyi bo mu Karere ka Gakenke bahamya ko inyigisho bahabwa n’Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’abaganga zabahindurire ubuzima n’imyumvire ku kamaro ko konsa no kurya neza mu guhashya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko.

Imvaho Nshya yasuye ababyeyi babyariye ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo mu Murenge wa Cyabingo, abaje gupimisha inda n’abaje gukingiza, bemeza ko konsa umwana ari byo bimufasha kuba umuntu ushyitse mu mpagarike no mu bwenge.

Bongeraho ko isuku ari ingenzi igihe umugore atwite na nyuma yo kubyara, banashimangira ko yorohereza umubyeyi kubyara neza kuko imurinda kwandura indwara ziterwa n’umwanda.

Bagarutse no ku kamaro ko kubyarira kwa muganga, kuko hari umutekano uhagije mu buryo bwose ndetse n’umubyeyi akaba abona n’amahirwe yo kunguka ubumenyi bumufasha kwitwara neza mu gihe cyo kurera.
Mukarurangwa Fairose avuga ko umwana we utaruzuza ukwezi akurikira bane barimo ufite imyaka 14.

Yagize ati “Amakuru yo konsa mu buryo bukwiriye tuyakura kwa muganga no mu Bajyanama b’Ubuzima.  Icyo nsabwa nk’umubyeyi ni ukurya indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri, n’ibirinda indwara. Ibitera imbaraga harimo ibijumba, imyumbati, n’ibigori, ibirinda indwara ni imboga n’imbuto, na ho ibyubaka umubiri bikaba ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe.”

Ababyeyi bavuga ko bategura indyo yuzuye bahereye ku bihingwa babona iwabo

Mukandekezi Speciose ufite uruhinja rutaramara ukwezi rukurikira abana babiri barimo gukura neza, yongeyeho ko isuku ibanziriza ibindi byose.

Ati: “Konsa umwana neza ni ukugira ngo agire ubuzima n’uburere bwiza. Numva ko nonkeje umwana wange neza iyo ntagiye munsi y’inshuro 10 ku munsi.  Ndamwonsa agahaga hanyuma agasinzira, yakanguka nkongera nkamwonsa.”

Mukeshimana Frosine w’imyaka 25 uvuga ko ari ubwa mbere abyaye yumva ko inshuro umwana yonka zitakabaye zibarika.

Ati “Inshuro zo kumwonsa zo ntiwazibara kuko waba uri kumwe n’umwana cyangwa mutari kumwe akeneye gukura neza, nta kindi umubyeyi akwiye kwitwaza cyaruta ubuzima bw’umwana.”

Mukandekezi Speciose ahamya ko konsa umwana neza bimuha ubuzima bwiza

Gutekereza ku buzima bw’umwana bihera umubyeyi agitwite

Ababyeyi bagaragaza ko uko bagenda bahabwa inyigisho ari na ko basobanukirwa impamvu umubyeyi agomba kwitwara neza mbere yo gusama no mu gihe yasamye.

Mukashyaka Alice utuye mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, akaba atwite inda y’imvutsi, yagize ati: “Ntwite umwana w’amezi ikenda ndi hafi kubyara, mfite ibyishimo kubera ko ari uwa mbere.

Mukashyaka Alice avuga ko kugira isuku no kurya indyo yuzuye na we byamurinze kurwaragurika

Ngisama, kwa muganga bambwiye ko ngomba kwitwararika mbere y’uko igihe cyo kubyara kigera. Mu gihe maze ntwite ntegura indyo yuzuye mu byo mbona hafi nk’imboga, ibishyimbo, soya, amata, ibijumba cyangwa ibirayi, umutsima w’ibigori n’imyumbati.”

Iradukunda Zaina utwite inda y’amezi ane akaba ategereje umwana wa gatatu mu muryango, yongeyeho ati: “Nk’umudamu utwite ngomba kurya indyo yuzuye ariko ngahora nishimye, naba nagize ikimbabaje simbitindane kugira ngo umwana wange ntamwanduza mu mitekerereze.”

Iradukunda Zaina (iburyo) na mugenzi we baje gupimisha inda ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo

Uburyo bwiza bwo konsa

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo Nzamwitakuze Odette, avuga ko yishimira kuba agira uruhare mu gutoza ababyeyi konsa neza abana babo.

Yagize ati “Ukuntu dufasha abagore tubasobanurira ibijyanye no konsa, tubaha ikiganiro baje hano ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo guhabwa serivisi zitandukanye nko kuboneza urubyaro, cyane cyane igihe cyo kwipimisha inda batwite.”

Bigisha ababyeyi ko mbere yo konsa umubyeyi agomba kuba afite isuku, akaba asabwa gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune.

Akimara gukaraba, akurikizaho gusukura imoko n’amabere muri rusange hirindwa ko umwana yakwandura indwara zikomoka ku mwanda mu gihe ari konka.

Asabwa kwicara yemye kandi areba umwana mu maso ndetse anamwenyura kuko byongera imbamutima z’umwana n’urukundo hagati ye n’umubyeyi.

Nzamwitakuze yakomeje agira ati: “Ababyeyi tunabigisha tekiniki yo konsa, ntabwo bonsa uko babonye. Umubyeyi afata umwana akamwiyegereza inda ye n’iy’umwana bigakoranaho, akazamura umwana ku ibere, bituma akurura amashereka akayoboka neza.”

Hari uburyo bwo gufata ibere, urutoki rw’igikumwe rugafata hejuru y’ibere izindi zikarifatira munsi, imoko yose ikinjira mu kanwa k’umwana.

Ikindi kiganza cy’umubyeyi gifata ku kibuno cy’umwana, akonsa akeye mu maso kuko kumuhanga amaso, amwereka ko amwitayeho, bigira uruhare rukomeye mu mibanire ye n’abandi amaze kuba mukuru.

Avuga ko umwana agomba gusimbura ibere irya mbere rihumuje kuko ari bwo aba abonye ibikenewe byose biboneka mu mashereka, mu gihe iyo akirihabwa habanza kuza amazi, intungamubiri zigakurikiraho rimaze kureta.

Mu gihe umwana asinziriye ntibyabuza umubyeyi kumukangura ngo yonke, adategereje ko umwana abanza kurira kugira ngo amenye ko akeneye ibere.

Abana barengeje amezi atandatu bagomba gutegurirwa imfashabere y’indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, n’ibitera imbaraga nk’amata, imboga, umuhondo w’igi bikunganirana n’amashereka mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana.

Machara Faustin umukozi wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) ushinzwe gahunda yo kuboneza imirire y’umubyeyi n’umwana, yavuze ko nta gikwiye kubuza umubyeyi konsa bihagije cyane cyane mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere.

Yavuze ko ubukangurambaga bukomeje mu kwigisha ababyeyi akamaro ko konsa neza no gukurikirana ubuzima bw’umwana mu minsi 1,000.

Leta y’u Rwanda igamije ko ababyeyi bonsa neza, cyane cyane mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere, bagera ku 100% bavuye kuri 87% babaruwe guhera mu mwaka wa 2015.

Mukarurangwa Fairose yonsa umwana we nk’uko yabitojwe n’abaganga

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Cyabingo Nzamwitakuze Odette, atoza umwe mu babyariye kwa muganga tekiniki yo konsa umwana

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.