Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igeze ku ntambwe nziza – Rucyahana

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 03-07-2019 saa 12:07:42
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 25 kuwa 4 Nyakanga 2019, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda itangaza ko nyuma yo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yaje igamije kubanisha Abanyarwanda igeze ku ntambwe nziza kandi ishimishije.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John, yavuze ko kugeza ubu urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge no gufasha abantu gukomeza kubana mu mahoro ari cyo k’ingenzi gikenewe.

Avuga ko hashingiwe ku iterambere rifatika n’aho ikerekezo kiza k’igihugu kigezeho Abanyarwanda bakwiye gukomeza intambwe yo kwiyubaka aho guheranwa n’ibikomere by’amateka.

Ati: “Muri iyi myaka 25 yo kwibohora abantu bagomba kudaheranwa n’ibikomere by’amateka, bagashishikazwa n’icyabateza imbere no kubana mu mahoro, nk’ubu ku bufatanye na Unity Club, hari ibyakozwe bishoboka mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda ibyiza bya ‘Ndi Umunyarwanda’ ubu bakaba bamaze kumenya ko ari yo soko y’ubumwe yatuma abantu bumva ko ari bamwe aho gushingira ku moko bitandukanya n’igisuzuguriro cy’abakoroni, kuko ni byo bizatuma u Rwanda ruhabwa agaciro, n’abantu bumve ko bagomba gukorera hamwe, gusangira isoko rimwe, n’ibindi byatuma abantu bafatanya gushaka icyahora kibateza imbere”.

Ku byerekeranye n’abakangurambaga basaga 500 b’ubumwe n’ubwiyunge Komisiyo yashyizeho mu mwaka wa 2002, Bishop Rucyahana avuga ko kuva bajyaho hari umusanzu batanze mu birebana no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, kuko bagize uruhare mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu baturage aho batuye no gukumira icyabuhungabanya cyose.

Uwayisenga Donat utuye mu kagari ka Rwimbogo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, avuga ko abakangurambaga ba gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge iwabo yagize akamaro aho batuye dore ko ari bwo batangiye gusobanukirwa na gahunda ya ndi Umunyarwanda ku buryo yamenyekanye no mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Asanga igihe kigeza ngo hafatwe ingamba ku buryo buri munyeshuri yayimenya akayigira iye kuko ari bwo ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho mu gihugu cyose kandi abantu bakabyumva kimwe.

Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko ndi Umunyarwanda, Gacaca, umuganda, ari bimwe mu bisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bishatsemo mu myaka 25 ishize kandi bikaba byaragize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byari bihari aho gutegereza ubufasha buturutse ahandi.

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.