Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Gahunda yo gukingira iseru mu magareza irakomeje

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 03-01-2019 saa 08:30:09
Gahunda yo gukingira iseru mu magareza irakomeje

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko gahunda yo gukingira iseru muri gereza z’igihugu ikomeje.

Ni nyuma y’aho iyi ndwara igaragariye mu bagororwa bo muri gereza 4 z’igihugu.

Nk’uko Umuvugizi wa RCS, SP Sengabo Hillary yabitangarije Imvaho Nshya, gukingira iseru byahereye kuri gereza 4 zagaragayemo iyo ndwara, ari zo gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, gereza ya Muhanga, Gereza ya Ngoma n’iya Rwamagana.

Yagize ati “Indwara y’iseru yatangiriye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, ikomereza n’ahandi, byatumye dutangira gahunda yo gukingira abagororwa ikaba izanakomereza no mu zindi gereza z’igihugu.”

SP Sengabo avuga kandi ko akato mu isurwa ry’imfungwa n’abagororwa gakomeje mu rwego rwo gukumira ko iyi ndwara ikwirakwizwa mu baturage bo mu gihugu, gusa ngo hakomeje kugenzura uko igenda ikira igihe cyo kuvanaho akato kikazamenyeshwa Abanyarwanda.

Umuvugizi wa RCS avuga ko gushyiraho akato bishingiye ku buryo indwara y’iseru yandura biturutse ku mwuka, akaba ari yo mpamvu hashyizweho akato ku basura, aho badashobora gusuhuzanya.

SP Sengabo avuga kandi ko ubu burwayi bugenda burangira nyuma y’uko abafashwe n’iseru bihutiwe kuvurwa kandi bagashyirwa ahantu ha bonyine kugira ngo batanduza abandi, kuri ubu abakirwaye bakaba basigaye ari bake.

Sengabo avuga ko nta wahitanywe n’iyi ndwara, ko abantu bayanduye bavuwe bakaba barimo gukira.

Abaturage basura ababo bafunze bavuga ko badaheruka kuvugana na bo amaso ku yandi kuko bashyiriweho akato ngo iyi ndwara yandurira mu mwuka idakomeza gukwirakwizwa.

Kagwiza Anne Marie ni umwe mu basura kuri Gereza ya Muhanga, avuga ko n’ubwo batakiganira amaso ku yandi n’ababo bafunze ngo nta cyo bibatwaye kuko ari ingamba zo gukumira icyorezo k’iseru ngo batakijyana mu ngo zabo cyangwa se ngo banduze abafunze.

Agaragaza ko iyo agemuye hari ahantu bashyira ibyo bagemuye bakanandikisha amazina y’abo bagemuriye, hakaba abaza kubijyana babishyira ba nyirabyo.

Ati “Akato kashyizweho nta cyo kadutwaye kuko ari uburyo bwo gukumira ikwirakwizwa ry’indwara y’iseru yandurira mu mwuka, katabayeho murumva ko wasanga igihugu cyose yakwiriyemo icyorezo k’iseru.”

Yavuze ko batazi igihe aka kato kazavanirwaho, gusa ngo icyo bizeye ni uko igihe kizagera ibintu bikagenda neza akato kakavanwaho bakongera kubonana n’ababo amaso ku yandi.

Gahunda yo gukingira iseru mu magareza irakomeje

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “Gahunda yo gukingira iseru mu magareza irakomeje”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.