Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Gahunda ya Soma umenye yafashije abana gukunda amasomo

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 26, 2018

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’igitabo, tariki ya 23 Mata 2018, hazirikanwa akamaro k’igitabo mu myigire y’abana ku ishuri no mu rugo, bamwe mu barimu bahamya ko hari umusaruro ugaragara babona mu myigire y’abanyeshuri no gukunda ishuri uturutse muri gahunda y’umushinga w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID)  “Soma Umenye”, uha abana ibitabo by’IKinyarwanda bibatoza gusoma neza no kuzavamo abanditsi.

Muri gahunda ya Soma Umenye, buri mwana ahitamo igitabo ashaka akagisomera ku ishuri akagitahana mu rugo kugira ngo arusheho kumenya gusoma adategwa (Foto James R)

Abarimu baganiriye n’Imvaho Nshya, bigisha ku Ishuri ribanza rya Rwiza mu myaka itatu ibanza, riherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro aho ‘Soma Umenye’ yatanze ibitabo by’IKinyarwanda, bavuze ko ibyo bitabo byafashije abarezi n’abanyeshuri mu buryo bw’imyigire n’imyigishirize.

Kanakuze Laurence wigisha mu mwaka wa mbere kuri iki kigo, avuga ko bimufasha gutuma abana bagira umuhate wo gusubira mu masomo bageze iwabo, bityo bakaboneraho gukora umukoro aba yabahaye.

Ati “Nk’iyo twize inyajwi cyangwa se ingombajwi, mu masaha make tumarana cyangwa mu myitozo mba nabahaye mbashishikariza ko nibagera mu rugo bari bwongere bagasoma bya bitabo bakiyibutsa n’ibyo bize, bakiyigisha, bakareba ko babikoze”.

Atanga ubuhamya ko mbere ibitabo bya Soma Umenye bitaragera mu bana, bitandukanye n’ubu babifite aho bari hose kuko buri mwana ahora ashishikariye gusoma kugira ngo mwarimu namubaza icyo yakoresheje igitabo akigaragaze mu buryo bwo kurushanwa n’abandi bana.

Uwera Marie Thereze, wigisha mu mwaka wa kabiri, yavuze ko mu kwigisha abana ibitabo bituma bamenya gusoma neza, bityo n’andi masomo n’izindi ndimi bakabimenya vuba.

Ati “Iyo umwana amenye gusoma neza IKinyarwanda, bituma n’Icyongereza abasha kugisoma kandi n’imibare akayifata neza; tuvuge ko umwana agiye gusoma ihurizo, iyo atazi gusoma nta bwo amenya n’ibyo bamubajije”.

Umuyobozi w’Umushinga ‘Soma Umenye’, Stephen Blunden, yashimangiye ko ubufatanye hagati ya USAID na Guverinoma y’u Rwanda buzakomeza mu guharanira ko abana b’Abanyarwanda biga mu mashuri abanza bagira ubumenyi bw’ibanze mu gusoma no kwandika Ikinyarwanda, kugira ngo bazabashe gutsinda neza mu mashuri yisumbuye.

Ati “Miliyoni nyinshi z’abana turimo kuzihinduramo miliyoni nyinshi z’abasomyi; imfashanyigisho zo mu Kinyarwanda zirimo inkuru zishimisha abanyeshuri bato kandi zanditswe ku buryo zikwiriye gusomwa n’abimenyereza gusoma bo mu myaka ya mbere y’amashuri abanza”.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irenée, ashimangira uruhare rw’umushinga Soma Umenye mu kongerera ubushobozi abaturage n’inzego zo mu Rwanda mu kubona no gusigasira ibyiza byagezweho nyuma yo kunonosora umuco wo gusoma.

Ati “REB ishimishijwe na gukorana na USAID mu kongerera ubushobozi urwego rw’uburezi mu Rwanda hashyirwa mu bikorwa uburezi bufite ireme, hitabwa cyane ku kwigisha gusoma hashingiwe ku bintu biriho mu gihugu, bityo bikazatuma uburezi bukomeza kugira ireme nyuma y’umushinga”.

Umushinga Soma Umenye uvuga ko ufite intego yo gufasha Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuzamura ubushobozi bwo gusoma neza mu Kinyarwanda ku bana, nibura miliyoni imwe mbere y’uko barangiza umwaka wa 3 w’amashuri abanza mu Rwanda.

Kuva muri Gashyantare 2018, uyu mushinga watanze utubati tw’ibitabo turenga 500 hamwe n’imfashanyigisho bijyanye bimaze gukwirakwizwa mu mashuri abanza anyuranye mu gihugu hose.