Gahunda ya PMTCT yagabanyije abana bavukanaga ubwandu bwa Sida – Dr. Nsanzimana

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 30-03-2019 saa 13:24:00
Aha mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr. Nsanzimana Sabin uwa gatatu uhereye iburyo yagaragaje uko gahunda ya PMTCP yagize uruhare mu kugabanya imibare y'abana bavukanaga ubwandu bwa virusi itera Sida (Foto James)

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Sida mu Kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko gahunda yiswe PMTCT ( Prevention of Mother-To-Child Transmission) yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2000 hagamijwe gufasha ababyeyi batwite kubyara abana bazima, ari gahunda yatanze umusaruro mwiza ku birebana no kurwanya no gukumira icyorezo cya Sida.

Uyu muyobozi muri RBC yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuwa Gatanu w’icyumweru kigiye kurangira, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, mu nama bagiranye n’abanyamadini, ku bureba uruhare rwabo mu gushishikariza abaturage by’umwihariko urubyiruko kwipimisha virusi itera Sida no kwirinda inda zitateguwe.

Dr. Nsanzimana yibukije ko kuva aho iyo gahunda ya PMTCT itangiriye imyaka isaga 19 ishize, itangirijwe mu kigo nderabuzima cya Kicukiro, imibare y’abana bavuka bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida yagabanyutse cyane ku buryo kuva itangiye bavuye kuri 11%, ubu bakaba bageze kuri 1.5%.

Ati “Gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame yatanze umusaruro mwiza, kuko icyo gihe, abana bavukanaga ubwandu bavuye kuri 11% ubu bageze kuri 1.5%, kandi intego dufite ni uko bazagera no kuri zeru”.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille, atangiza iyo nama yavuze ko Umunyarwanda ari we bukungu bwa mbere igihugu gifite, ari na we ibikorwa byose bifite akamaro bishingiraho, bityo asaba uruhare rwa buri rwego mu kumufasha kugira ubuzima bwiza n’icyamuteza imbere. Ati “Uruhare rwa buri wese ni ngombwa by’umwihariko Abanyamadini kuko ari bo bavuga rikumvikana kandi bakira benshi mu banyarwanda barimo n’urubyiruko.”

Perezida w’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho y’abaturage n’iterambere RPRPD, Mbonimana Gamariel, asanga uruhare rw’abanyamadini ari ingenzi mu bikorwa byo gukumira no kurwanya Sida n’inda zitateguwe mu rubyiruko.

RPRPD yatangiye mu mwaka wa 2003 ifite intego 8 zigamije imibereho myiza y’abaturage zirimo gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, n’iyindi ntego nyamukuru yo gukumira ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’izamuka ry’ubukungu.

Aha mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr. Nsanzimana Sabin uwa gatatu uhereye iburyo yagaragaje uko gahunda ya PMTCP yagize uruhare mu kugabanya imibare y’abana bavukanaga ubwandu bwa virusi itera Sida (Foto James)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.