Gahunda ya ‘Igira ku murimo’ irabonwamo igisubizo kirambye mu rubyiruko

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 2, 2018

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, yatangije gahunda yo kwigira ku murimo kugira ngo ikemure ikibazo cy’ubumenyi budahagije ndetse n’ibura ry’akazi mu rubyiruko.

Ngoma Marie Pierre, Umuyobozi w’Umuryango w’Ababiligi udaharanira inyungu APEFE wiyemeje gutera inkunga gahunda ya Igira ku murimo (Foto Mukagahizi R.)

Ibi bikazakorwa binyuze mu kongera uruhare rw’abakoresha mu gutanga ubumenyi bityo byorohere urubyiruko kubona akazi no kubakira ubushobozi abakoresha ndetse n’ibigo by’ishoramari kugira ngo bafashe urubyiruko kongera ubumenyingiro buzabafasha gukora akazi neza.

Ngoma Marie Pierre, Umuyobozi w’Umuryango w’Ababiligi udaharanira inyungu, APEFE, ufite ubunararibonye mu burezi ndetse n’amahugurwa,  avuga ko uyu muryango wiyemeje gutera inkunga Leta y’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘Igira ku murimo’ mu gihe k’imyaka itanu (2017- 2021) ku nkunga ya DGD ( Ikigo mpuzamahanga k’iterambere no kurengera imibereho myiza y’ikiremwamuntu).

Ku bwe, asanga ubufatanye bwo kwigishiriza mu ishuri no kwigishiriza ku murimo bizafasha Abanyarwanda benshi kubona akazi mu buryo bwihuse kuko umunyeshuri azajya ahita agaragaza ubushobozi bumuhesha akazi.

Major Dr. Twabagira Barnabe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya IPRC South, avuga ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ikorana n’inzego zose  harimo n’urwego rw’abikorera kugira ngo abanyeshuri biga ubumenyingiro babashe kubona aho bakorera bimenyereza umwuga kandi bagakomeza gukurikiranwa  no gufashwa kubona akazi.

Yagize ati: “Mu rwego rw’ubufatanye n’inzego zitandukanye tuzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo turebe ukuntu twabasha kwigisha umubare munini w’Abanyarwanda kandi bigira ku murimo. IPRC nkuko inshingano zacu ari ukwigisha abanyeshuri bo ku rwego rwa kaminuza, ndetse tukanigisha n’abandi biga igihe gito, ni ukuvuga ngo icyo hano dushaka gukora ni ukugira ngo twerekane, dufatanyije n’abafatanyabikorwa y’uko dukeneye umwana wigira ku murimo akavayo mu by’ukuri abasha kumenya icyo akora.

Ni kenshi twigishiriza mu mashuri, ugasanga umwana agiye kwimenyereza umurimo asanze ibyo yigira mu ishuri nta ho bihuriye n’ibyo asanze ku isoko ry’umurimo.”

Major Dr. Twabagira asanga uyu mushinga uje ari igisubizo kuko nk’uko abishimangira ngo kwimenyereza umurimo bikozwe neza byazakemura ikibazo cy’ubumenyi buke.

Ndayisenga Juvenal, rwiyemezamirimo, akaba na  perezida w’abenga imitobe n’inzoga mu Rwanda, akaba n’ umwe mu bafatanyabikorwa muri  porogaramu ya APEFE, akaba n’umugenerwagikorwa mu rwego rw’iyi porogaramu ya ‘Igira ku murimo’, avuga ko biteguye kumenyereza abana b’u Rwanda kuko asanga ari inzira yo guhashya ubushomeri mu rubyiruko.

Karasira Faustin, ashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa mu rugaga rw’abikorera, PSF, avuga ko uyu mushinga uje woroshya bimwe mu bibazo byari bifitwe na  ba rwiyemezamirimo ndetse n’abanyeshuri.

Muri iyi gahunda yo kwigira ku murimo abikorera ngo bazagira uruhare rukomeye.

Yagize ati “Ikintu cya mbere iyi gahunda yo kwigira ku murimo, uruhare rw’abikorera ni rwo ruhare rw’ibanze  kuko umuntu azaba yigira ku murimo, icya kabiri ni uko mu gihe umuntu yarangije ishuri, bizagira umumaro munini cyane, bizajya bifasha umuntu kurangiza amashuri azi icyo azi gukora, yaba ikoranabuhanga rikorerwa aho kuko hari  ubumenyi umuntu atakwigira mu ishuri ahubwo yigira aho ari gukorera bikazarushaho kumufasha.”

Ashishikariza abikorera kugira iyi gahunda yo kwigira ku murimo iyabo kuko bazabyungukiramo.

Avuga ko hari inyigo PSF yatangiye, izafasha gukomeza neza iyi gahunda aho abikorera, abanyeshuri ndetse n’ibigo, abafatanyabikorwa batandukanye bose bazagiramo uruhare, ari byo bizaba ingamba izaba iy’igihe kirekire mu kurandura ikibazo cy’abanyeshuri barangizaga bafite ubumenyi butandukanye n’ibibera ku isoko ry’umurimo.

Yibutsa abikorera ko aya ari amahirwe kuri bo ndetse no ku banyeshuri ko ari andi mahirwe abafasha kwiga ndetse no guteza imbere ubushakashatsi kugira ngo batange umusaruro ukenewe aho ng’aho.

Byose hamwe ngo bizatuma umusaruro uzaba ubakenewemo wikuba inshuro nyinshi.

Ubuyobozi bwa APEFE buvuga ko gahunda ya ‘Igira ku murimo’ izateza imbere kwigira ku murimo no kudaheza ndetse n’uburinganire mu kwigisha ubumenyingiro.

Uretse ibyo, ngo iyi gahunda igendereye gufasha urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu kubona akazi keza bizabafasha kurwanya ubukene.

Iyi gahunda iyobowe na Guverinoma y’u Rwanda binyujijwe muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igashyirwa mu bikorwa n’urugaga rw’abikorera PSF ku bufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro, WDA.

Iyi gahunda izakorera mu bigo by’abikorera bitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikora imideri, ibitunganya ubwiza bw’umubiri ndetse n’ibigo by’amashuri bya leta byigisha ubumenyingiro.