Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gahunda ikomatanyije yo kurwanya ubukene izafasha kugera ku kerekezo 2050

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 23, 2018

Leta yashyizeho gahunda zikomatanyije zo kurwanya ubukene, aho bwavuye ku mpuzandengo ya 24% mu mwaka wa  2011-2012  kugera kuri 16.3% mu bushakashatsi bwakozwe muri EICV 4 nk’uko bisobanurwa na Gatsinzi  Justin, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kugabanya ubukene mu  Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), zikazafasha kugera ku kerekezo 2050.

Gatsinzi Justin, Umuyobozi w’ishami rya gahunda zo kurwanya ubukene muri LODA

Avuga ko igihugu gitegura icyerekezo cya 2050 kigamije kurwanya ubukene, ari nayo mpamvu hari ingamba zinyuranye zashyizweho mu rwego rwo kurushaho kurwanya iki kibazo, abavuye mu bukene  bakabuvamo mu buryo burambye aho kongera gusubira munsi y’umurongo w’ubukene.

Gatsinzi avuga ko hari gahunda zinyuranye zashyizweho na Leta y’u Rwanda zifasha abaturage kuva mu bukene, harimo gahunda ya VUP, gahunda ya Girinka Munyarwanda n’izindi.

Avuga ko hari indi ntego ihari yo kubaka umunyarwanda nk’umuntu, agahabwa ubushobozi ndetse akanajijurirwa kwihangira umurimo, mu rwego rwo gukumira ko yasubira mu kiciro cy’ubukene yahozemo.

Ati “Urwo ruhurirane rw’ingamba ruzatuma babasha kwikorera no kwiteza imbere, bazajijurwa, abana babo bige, babone ubuvuzi, bafashwe kugira ubumenyi mu bintu binyuranye kugira ngo bakomeze urugamba rw’iterambere kimwe n’abandi.”

Avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ariko hazajya harebwa abagize umuryango bose,  icyo bashoboye, ubumenyi bafite, amashuri bize, bityo buri wese mu bawugize akagira icyo agenerwa cyazafasha abandi gutera imbere.

Yakomoje kuri  gahunda ya Girinka yabashije guteza imbere abaturage benshi kuko yabafashije kubona ifumbire imirima ikera, kubona amata baha abana bakanasagurira isoko, bakabona amafaranga abafasha  kwikenura.

Ati “Gahunda ya Girinka yafashije kuziba icyuho cy’aho ubukene bwinjirira mu miryango myinshi, rwose iyi gahunda yarafashije cyane.”

Yongeyeho ko abadafite ubushobozi bwo korora inka, bahawe n’amatungo mato muri gahunda ya giritungo Munyarwanda.

Ati “Ibi byose ni gahunda zikomatanyije zigamije kurwanya ubukene kugira ngo Abanyarwanda bose bazamukire rimwe nta wusiganye inyuma, bityo ikerekezo 2050 u Rwanda n’amahanga byihaye kibashe kugerwaho.”

Kankuyu Marigarita ni umwe mu bahawe inka wo mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko iyi nka yayihawe mu gihe yabarirwaga mu kiciro cya 1 nyuma y’imyaka 3 ayihawe abarirwa mu kiciro cya 2 ndetse ngo arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo nacyo azakivemo agere mu cya gatatu.

Ati “ Nahawe inka ndi mu cyiciro cya 1, nyumay’imyaka 3 bankozeho ihenzura basanga narabonye aho mba, mfite aho mpinga, mbasha kubona amafaranga ya Mituweli, banshyira mu cyiciro cya kabiri kandi narabyishimiye kuko ngikwiye ubu.”

Yemeza ko abana be biga ndetse ko bamwe bagiye kurangiza amashuri, bakazatangira kumwitaho bityo akaba yava mu kiciro cya 2 akajya mu cya gatatu nko mu myaka 3 iri imbere.