Gahunda “Gerayo Amahoro” yitezweho kugabanya impanuka

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 14-05-2019 saa 08:42:48
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu (uwa 2 iburyo), DIGP Marizamunda Juvenal ubanza iburyo, ubanza ibumoso ni Busabizwa Parfait Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu mu Mujyi wa Kigali batangiza ubu bukangurambaga

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Polisi y’Igihugu n’abafatanyabikorwa b’izi nzego mu gutwara abagenzi n’ibintu, batangije gahunda yiswe ‘Gerayo Amahoro’ kuwa 13 Gicurasi 2019, bagaragaza ko iyi gahunda izagabanya impanuka zo mu muhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, agaragaza ko umuntu ugenda mu modoka cyangwa kuri moto, abo bose bafite uruhare mu mutekano wo mu muhanda.

Avuga ko ‘Gerayo Amahoro’ ikwiye kubanzirizwa n’uko umushoferi abanje kubwira abagenzi ibyo bakwiye kwirinda ndetse na we akagaragaza ibyo agomba kwirinda kugira ngo bidateza impanuka. Avuga ko umugenzi uri kuri moto cyangwa mu modoka na we afite uruhare mu gutuma agera iyo ajya amahoro.

Yagize ati “Umurinzi w’amahoro wo mu muhanda abanze abe umuntu utwawe, ni yo mpamvu twasabye muri buri modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, mbere yo guhaguruka ko buri mushoferi agomba kubanza gusobanurira abagenzi, ko bamufiteho uburenganzira, agasobanura ibyo bemerewe n’ibyo babujijwe, na we agasobanura ibyo yemerewe n’ibyo abujijwe kugira ngo bagereyo amahoro.”

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Marizamunda Juvenal, avuga ko imibare igaragaza ko nibura buri munsi Umunyarwanda atakaza ubuzima mu mpanuka, akavuga ko umwaka ushize Abanyarwanda bagenda mu mihanda yo mu Rwanda abagera kuri 400 bahasize ubuzima hatabariwemo abakomeretse, ibikorwa remezo byangiritse n’ibindi.

Ati “Gerayo Amahoro ni gahunda yo gukumira impanuka zo mu muhanda. Ubu bukangurambaga buteguwe nyuma y’uko bigaragaye ko 80% by’impanuka zo mu muhanda zituruka ku myitwarire mibi y’abashoferi nko kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara basinze, uburangare, kwica nkana amategeko y’umuhanda n’ibindi.”

Kihangire Bishop, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC, ashimangira ko umushoferi ari we pfundo ry’ibibera mu muhanda byose, agasaba abashoferi b’iyi sosiyete itwara abagenzi kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Uyu munsi turereka abashoferi bacu kugira ngo bamenye ko ari bo bafite uruhare rw’umutekano wo mu muhanda. Icyo dusaba umushoferi ni ukwibwira abagenzi uwo ari we n’ibyo abujijwe kuko ibyo abujijwe ni byo bigira uruhare mu guteza impanuka. Umushoferi niyumva ko ari we pfundo ry’ibikorwa byose bibera mu muhanda, biratuma tugabanya impanuka zo mu muhanda.”

Ngarambe Daniel, Perezida wa Koperative y’abamotari mu Rwanda, avuga ko Gerayo Amahoro bagiye kuyikangurira abamotari bakabibutsa ko badakwiye kugendera ku mategeko bahabwa n’umugenzi.

Yagize ati “Iyi gahunda ya Gerayo Amahoro turayikangurira abamotari bacu tubabwira ko badakwiye kuyoborwa n’abagenzi ahubwo tukabashishikariza kwambika umugenzi kasike ariko bakabwira n’umugenzi urugendo bagiye gukora n’igihe ruri bumare bakabereka ko kwihuta bishobora guhitana ubuzima bwabo, iyo ni yo gahunda twiyemeje gukurikiza.”

Ngarambe asaba abagenzi kujya babwira abamotari ko barimo kubatwara nabi kandi ko niba basanze umumotari yasinze bityo umugenzi akaba yava kuri moto akajyana n’undi mumotari.

Umushoferi utwara imodoka ya Horizon ikorera ingendo zayo mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko mu gihe atwaye abagenzi agomba kwitwararika. Ati “Niba ntwaye abagenzi ngomba kwitwararika kuko ni ibintu bitureba twese kuba twagera amahoro iyo tugiye.”

Uyu mushoferi avuga ko abagenzi kuba batajyaga bumva impamvu batwara imodoka gahoro kandi ugasanga ngo barabyinubira, arizera ko abagenzi babimenye bityo bakaba bagiye kujya bagenda nta n’umwe uvuga ngo baragenda gahoro.

Hitimana Janvier wari muri gare ya Nyabugogo ateze imodoka, avuga ko gahunda yatangijwe na Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego ari nziza kuko bizafasha mu kugabanya impanuka. Yagize ati “Gahunda ya Gerayo Amahoro ni nziza kuko nge ndabona ari igisubizo mu kugabanya impanuka zo mu muhanda. Ubu bukangurambaga batubwiye ko buzamara umwaka, buzatanga umusaruro kandi abagenzi natwe tugomba kubigiramo uruhare.”

Ubu bukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bugamije ko buri mugenzi agera aho ajya amahoro. Haramara ibyumweru 52 higishwa ibyiciro bitandukanye uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda no kugira ngo umugenzi agere iyo ajya amahoro.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu (uwa 2 iburyo), DIGP Marizamunda Juvenal ubanza iburyo, ubanza ibumoso ni Busabizwa Parfait Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu mu Mujyi wa Kigali batangiza ubu bukangurambaga

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.