Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Gahongayire azataramira hirya no hino mu gihugu

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 28-04-2018 saa 06:35:03
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza  Aline Gahongayire yatangarije Imvaho Nshya ko muri Gicurasi 2018 azatangira ibitaramo  mu bice bitandukanye by’igihugu bigamije by’umwihariko kwegera abakunda umuziki we.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza

Gahongayire avuga ko impamvu yiyemeje gukora ibyo bitaramo ari uko  hari  abantu bataba i Kigali aho akunda gukorera ibitaramo bakunda umuziki we yiyemeza kuzajya kubaririmbira nabo.

Ikindi kandi avuga ko umuhanzi aba akwiye kugera ku bakunda umuziki we. Ati “ Umuhanzi buriya aba ari uwo mu gihugu hose ni yo mpamvu nafashe umwanzuro wo kugira ngo n’abatagira amahirwe yo kubasha kumbona mbataramira bazabashe kumbona mbaririmbira”.

Muri ibyo bitaramo kandi yavuze ko hazajya habamo  n’igikorwa asanzwe akora kitwa “ Ineza”  avuga  ko binyuze muri icyo gikorwa  bazagira  ubufasha bagenera bamwe mu  ho bazajya bajya gutaramira.

Avuga kandi ko azaba ari umwanya  kandi wo kumurikira abantu  Alubumu ye nshya yitwa “ New woman”, igizwe n’indirimbo 9 zikoze mu buryo bw’amajwi  n’izindi 7 zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uko abona indirimbo ye na P Fla yakiriwe

Hashize igihe gito Aline Gahongayire akoranye n’umuraperi  indirimbo yitwa “ Mama mwiza” indirimbo P Fla yakoreye umubyeyi we  wamubaye hafi ubwo yari afunzwe kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. P Fla kandi yagiye atangaza ko umubyeyi we  atigeze ahwema kumuba hafi na mbere.

Iyi ndirimbo kandi Aline Gahongayire avuga ko abantu bayikunze ngo gusa harimo abibajije cyane impamvu yakoranye indirimbo na P Fla  ariko avuga ko impamvu yabyiyemeje ari uko  uyu muraperi wagiye avugwaho  imyitwarire mibi hambere yiyemeje guhinduka mu buryo bwiza.

Ubusanzwe Aline Gahongayire azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “ Ni yo yabikoze”, “ Warampishe”, “ Warahabaye” n’izindi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.