Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Gahini: Hibutswe urubyiruko n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na MUKESHIMANA DRONIQUE

Ku ya May 23, 2018

Mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba  habereye imihango ibiri ikurikiranye  yo kwibuka urubyiruko, abagore n’abana bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Umuhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku murenge wa Gahini ari na ho umuhango wakomereje. Uwo muhango wari witabiriwe n’urubyiruko rwo mu murenge wa Gahini, rwiganjemo abanyeshuri biga mu bigo nka Fawe, Urwunge rw’amashuri rwa Nyagahandagaza n’urwuge rw’amashuri rwa Gahini hamwe n’abiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara rwifatanyije n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’umurenge.

Rukeribuga Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini ageza ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri uwo muhango hatambukijwe ubutumwa bunyuranye mu mivugo, urubyiruko kandi rwibanze ku kugaragaza imigabo n’imigambi rufite kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yibukije  urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati “Rubyiruko rero muteraniye hano muge muhora muzirikana ko muri u Rwanda rw’ejo, muri amaboko y’igihugu, bityo mugomba kwitwara neza mukirinda ibiyobyabwenge byakwangiza ubuzima bwanyu ndetse n’ubwenge bwanyu. Mwirinde kandi abashobora kubashuka bakabajyana mu ngengabitekerezo ya Jenoside, muharanire gukomeza kuba intangarugero muri byose”.

Umuhango wo kwibuka abagore n’abana biciwe muri ako gace muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na wo wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku kicaro cy’Akagali ka Kiyenzi.

Umuyobozi w’umuryango Ibuka mu kagari ka Kiyenzi, Mudaheranwa Augustin, yasabye abari aho kwibuka biyubaka, nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi iri. Akaba yaravuze ko igihe hatabayeho kwiyubaka, byashimisha abakoze Jenoside, kuko icyo bari bagamije ari uko hatasigara n’umwe. Bityo, abasaba kudaherwa n’agahinda.

Mukankusi Drocele ni umwe mu bahatangiye ubuhamya bw’ibyo yabonye. Yagize ati “Nge nk’umuntu wakoze umwuga wo kwigisha imyaka 40, ndi umuntu Jenoside yahekuye intwara abana bange. Ariko by’umwihariko nagize igihe cyo kubona uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuko wasangaga mu mashuri hashyirwaho itegeko ry’uko abana b’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bahagurutswaga kugira ngo babarurwe n’ubwo ntari nzi aho ibyo bintu biganisha.

Niboneye kandi n’amaso yange imodoka zajyaga ziza gutwara abarimu twigishanyaga ku kigo kimwe noneho bakinyabya zikabatwara mu mashyamba mu myitozo y’interahamwe”.

Mu ijambo ryavuzwe na madamu Gakazi uhagarariye abagore mu karere ka Kayonza, yakanguriye abagore kudatoza abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside. yagize ati “Abagore dufite uruhare runini mu burere bw’abana no guhindura umuntu akagira ubumuntu buhagije. Kwa kundi twonsa abana bacu, twirinde kubonsa ingengebitekerezo ya Jenoside maze bakure bafite ibitekerezo byiza ku buryo bazagirira igihugu akamaro”.