Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gahini: Hasojwe irushanwa  ry’Amashuri Kagame Cup 2019

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 21, 2019

Mu murenge wa Gahini  kuva tariki 26 Gicurasi kugeza 14 Kamena 2019 habaye imikino ihuza amashuri «Amashuri Kagame Cup 2019 » mu mupira w’amaguru no muri Volleyball.

Ibigo by’amashuri byitabiriye iyi mikino  byagabanyijwe mu matsinda abiri  aho itsinda A ryarimo  Shining Star, Gahini PS, Kiyenzi PS, Abadahigwa, Rwinkuba PS na GS Nyagahandagaza naho  itsinda B  ryarimo GS Juru, Urukore PS , Tsima PS na Nyamiyaga PS.

Muri Volleyball mu bakobwa, GS Juru yatsinze Nyamiyaga amaseti 2-0, mu bahungu  Nyamiyaga PS  yatsinze GS Juru yegukana igikombe.

Mu mupira w’amaguru, mu bakobwa, GS Nyagahandagaza  yatsinze GS Juru  kuri penaliti 6 kuri 5 nyuma yo kunganya 0-0. Mu bahungu, Nyamiyaga PS  itsinda GS Nyagahandagaza ibitego 2-0. Izi kipe zatsinze  zahise zibona itike yo  kuzahatana ku rwego rw’Akarere ka Kayonza.

Izi kipe kandi zabaye iza mbere zahembwe ibihembo byatanzwe n’umuterankunga Rutayisire Boniface uba muri Diaspora y’u Bubiligi.  Uyu Rutayisire umwaka  ushize wa 2018 nabwo yari yatanze inkunga kuri iyi mikino ndetse n’iyo  kuvugurura inzu Akagari ka Kiyenzi gakoreramo.

Yatangaje ko ibikorwa nk’ibi azabikomeza ndetse ko azakomeza kubashakira abandi baterankunga.

Iyi mikino yasorejwe ku kigo cy’amashuri abanza cya Kiyenzi yari yitabiriwe  n’abayobozi batandukanye barimo  Gatete Ephrem, ushinzwe Urubyiruko, umuco na Siporo mu Karere ka Kayonza, Gakwaya Peter ushinzwe imikino mu murenge wa Gahini na Bugingo, umuyobozi w’ikigo cya Kiyenzi.

Abana bitabiriye imikino y’Amashuri Kagame Cup 2019 muri Gahini