Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Gabon: Perezida Ali Bongo yasubiye muri Maroc gukomeza kwivuza

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 18-01-2019 saa 13:41:34
Ali Bongo Ondimba(uwa kabiri uhereye iburyo) agaragiwe na Minisitiri w'Intebe Julien Nkoghe Bekele na Perezida wa Sena Lucie Milebou(iburyo bwe) i Libreville muri Gabon ku wa 15 Mutarama 2019(Foto Reuters)

Ali Bongo Perezida wa Gabon yongeye gusubira i Rabat mu Murwa Mukuru wa Maroc gukomeza kwivuza indwara ikomeye yamufashe mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Uyu Mukuru w’Igihugu yari yagarutse i Libreville ku wa Kabiri w’iki cyumweru azanywe no kuyobora umuhango wo kurahira kw’abagize Guverinoma nshya nk’uko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Gabon.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo na RFI, Radio y’u Bufaransa byatangaje ko Perezida Ali Bongo yasubiye muri Maroc, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Libreville.

RFI iti : « Icyagaragaye ni uko Guverinoma nshya ya Gabon yarahiye Umukuru w’Igihugu Bongo ahari. Mu barahiriye izo nshingano nshya harimo na Minisitiri w’Intebe Julien Nkoghe Bekele ».

Iyo Guverinoma nshya Bongo yayishyizeho ari muri Maroc aho akurikiranwa n’abaganga bamuvura indwara yo guturika tw’udutsi tumwe two mu mutwe, tujyana amaraso mu bwonko, indwara amaze amezi arenga abiri yivuza.

Igikomeje kuba ihurizo mu Banyagabo nk’uko bitangazwa na RFI, ni uko umuhango w’irahira rya Guverinoma nshya ya Gabon uterekanywe kuri tereviziyo y’igihugu. Uwo muhango ngo ntiwamaze n’igihe k’isaha imwe ariko ngo warabaye.

Umunyamakuru wa Radio France Internationale yabajije umukozi wo muri Perezidansi y’i Libreville niba baratinye kwerekana uko umuhango wagenze kubera gutinya ko Perezida yari afite intege nke, agira ati « Nta bwo ari cyo twatinye. Ahubwo, umuhango ntiwerekanwe kubera ko ari uko wari uteguwe ».

Ariko nyuma y’uwo muhango wo kurahiza Abaminisitiri, ibitangazamakuru bya Leta ngo byerekanye amashusho yamaze iminota 28 yonyine.

Abakurikiranye ayo mashusho babonye Perezida Ali Bongo yicaye mu ntebe nziza, yumvikana buke mu ijwi atangiza umuhango no kuwosoza byonyine.

Ali Bongo Ondimba(uwa kabiri uhereye iburyo) agaragiwe na Minisitiri w’Intebe Julien Nkoghe Bekele na Perezida wa Sena Lucie Milebou(iburyo bwe) i Libreville muri Gabon ku wa 15 Mutarama 2019(Foto Reuters)

RFI iti « Icyakora, Umukuru w’Igihugu yakoranye inama n’abashinzwe inzego z’imirimo ariko inama y’abaminisitiri yari iteganyijwe ntiyabaye ikiba kuko yimuriwe ku itariki itaratangajwe ».

Perezidansi ya Gabon ntiyamenyesheje igihe Perezida Ali Bongo Ondimba azamara akirimo kuvurirwa muri Maroc.

Gusa, umwe mu bakora muri urwo rwego rukuru rw’ubutegetsi bw’igihugu, ngo yabwiye itangazamakuru rya Leta ko ik’ingenzi cyari gikenewe kuri Bongo cyakozwe.

Icyo ngo ni ukuza k’Umukuru w’Igihugu kuyobora umuhango wo kurahiza Abaminisitiri bikabera i Libreville.

Guverinoma ngo ishobora gutangira imirimo yayo nta nkomyi kimwe n’Inteko Ishinga Amategeko yari imaze igihe idakora.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.