Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Gabon: Igisirikari cyahiritse Leta ya Bongo umaze iminsi arembye

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-01-2019 saa 07:24:17
Ali Bongo Ondimba

Igisirikari cya Gabon cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo Ondimba kuri uyu wa Mbere.

Umuryango wa ‘Bongo’ wari umaze imyaka 50 ku butegetsi muri iki gihugu gikize kuri peteroli.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, imodoka za gisirikari zagaragaye cyane mu mihanda ya Libreville.

Abasirikari bavuga ko bahiritse ubutegetsi  mu rwego rwo “kugarura demokarasi”, nk’uko tubikesha BBC.

Igisirikari cyafashe radiyo y’igihugu ahagana 03:00 GMT, gitangaza ko igihugu kigiye kuyoborwa n’Inama y’Igihugu yo kugarura ituze (National Restoration Council).

Ali Bongo Ondimba

Perezida Ali Bongo yafashe ubutegetsi muri 2009, asimbuye se Elhadj Omar Bongo wari ubumazeho imyaka isaga 40.

Yatorewe indi manda mu mwaka wa 2016 mu matora yavuzwemo ubujura bw’amajwi n’imvururu.

Mu Kwakira 2018 byavuzwe ko Perezida Bongo yafashwe n’uburwayi bw’imitsi yo mu bwonko (stroke), ajya kwivuriza muri Maroc.

Mu Gushyingo 2018 hari ikinyamakuru cyo muri Gabon cyafunzwe nyuma yo gutangaza ko igihugu kimeze nk’indege itagira umupilote, aho cyanasabaga ko Minisitiri w’Intebe yagirwa Perezida w’agateganyo.

Ejo bundi aha Perezida Ali Bongo yatanze ubutumwa butangiza umwaka bwanyuze kuri televiziyo y’igihugu, avuga ko ameze neza.

Mbere yaho hari hacicikanye amakuru avuga ko ashobora no kuba yarapfuye, kuko yari amaze igihe kirekire atagaragara.

Abasirikari batangaje ko batishimiye ubwo butumwa bwa Ali Bongo w’imyaka 60, buvuga ko ameze neza.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.