Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gabon: Guverinoma iravuga ko ‘Coup d’Etat’ yaburijwemo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-01-2019 saa 09:27:41
Aha ni mu Murwa Mukuru wa Gabon, Libreville

Minisitiri w’Itumanaho muri Gabon, Guy-Bertrand Mapangou, aravuga ko ubutegetsi butahiritswe.

Ni nyuma y’aho igisirikari gitangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri Mapangou aravuga ko abagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi.

Igisirikari cyabyutse gifata Radiyo y’Igihugu, ‘umu-lieutenant’ atangaza ko ubutegetsi bwafashwe.

Nk’uko tubikesha RFI, Lieutenant Kelly Ondo Obiang yanenze ubutumwa bufungura umwaka Perezida Bongo aheruka gutanga.

Ubwo butumwa Bongo yohereje ari muri Maroc aho arwariye, bugacishwa kuri Televiziyo y’Igihugu, bwavugaga ko arimo koroherwa.

Bongo afite ikibazo cy’imitsi yo mu bwonko kuva mu Kwakira 2010, aho amaze amezi asaga abiri atari mu gihugu.

Leta kuri ubu iravuga ko bane mu bashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi, umwe ngo aracyashakishwa.

Leta iravuga ko ari abantu batazwi n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikari.

Inkuru yabanje: Gabon: Igisirikari cyahiritse Leta ya Bongo umaze iminsi arembye

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.