Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

G20: Kagame azatanga ikiganiro ku ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 30-11-2018 saa 09:34:10
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame ubwo yakirwaga, ageze ku kibuga k'Indege muri Argentina, aho yitabiriye inama ya G20

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ari i Buenos Aires mu gihugu cy’Argentina, aho yitabiriye inama y’Ihuriro rya G20, aho azanatanga ikiganiro kizibanda ku ngingo zirimo ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yageze muri Argentina ku munsi w’ejo hashize, ku wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018. Perezida Kagame muri iyi nama azatanga ikiganiro gifite umutwe ugira uti “Umuturage mbere na mbere”.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iki kiganiro kizibanda ku ngingo z’ikoranabuhanga, imirimo ku rubyiruko, ndetse no kongerera abagore imbaraga.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yakirwaga, ageze ku kibuga k’Indege muri Argentina, aho yitabiriye inama ya G20

Inama ya G20 ihuza ibihugu bikomeye mu bukungu, ikaba yitezweho kuzaganirirwamo ibibazo birimo intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa, amakimbirane muri Ukraine n’ibindi.

Abakuru b’ibihugu bikomeye nka Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uw’u Burusiya Vladimir Putin, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May, Chancellor w’u Budage Angela Merkel bari muri iyi nama. Harimo kandi abakuru b’ibihugu by’u Butaliyani, Canada, Korea y’Epfo, Singapore, Turikiya, n’abandi.

G20 yashinzwe mu 1999 ifite intego yo kuba urubuga rwo kuganiriramo uko hatezwa imbere ubudahangarwa bw’imari mu rwego mpuzamahanga. Yaje kwagurwa mu 2008, iba ihuriro rihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, Abaminisitiri b’Imari n’ab’Ubububanyi n’Amahanga.

 

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.