Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Fuse ODG yisunze icyamamare Ed Sheeran

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 22, 2017

Nana Richard Abiona uzwi nka Fuse ODG ukomoka muri Ghana ariko akaba akorera umuziki we mu Bwongereza yakoranye indirimbo   na Edward Christopher Sheeran ukoresha muziki izina rya Ed Sheeran, umuhanzi ukomoka  mu Bwongereza.

Umuhanzi Fuse ODG ukomoka muri Ghana

Indirimbo aba bahanzi bakoranye ni iyitwa «Boa me»  ikaba yaranaririmbwemo  n’undi muraperi witwa Mugeez wo mu itsinda rya R2B ryo muri Ghana.

Fuse ODG ubusanzwe azwi ku ndirimbo yitwa “No daylight”, “Million pound girl”, “Antenna” n’izindi. Naho Ed Sheeran we muri iyi minsi akunzwe ku ndirimbo yitwa “Perfect”, “Shape of you”, “Thinking out loud” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS