FPR: U Rwanda rwanze kuba imbata y’amateka – Dr Kaberuka

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 18, 2017

Dr Donald Kaberuka, Umunyarwanda  wahoze  ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,  yavuze ko u Rwanda rwanze kuba igihugu  kitwa ko  giciriritse imbere y’ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane, no  kwanga  kuba imbata y’amateka,  ahubwo ruharanira kugera ku iterambere rwifuza no guha agaciro abaturage barwo.

Dr Donald Kaberuka yabigarutseho mu biganiro bikomeje muri Kongere nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu kiganiro bamwe mu bayobozi batangiye muri iyo kongere kivuga ku rugendo rw’uyu muryango mu myaka 30 ishize.

Dr Donald Kaberuka ubwo yari arimo gutanga ikiganiro muri kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Dr Kaberuka yibukije ko mu myaka ishize ubwo FPR-Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Afurika  yasaga n’aho igeze aho abantu bavuga ko ngo  nta kigenda kuri uyu mugabane.

Yaboneyeho kugaragaza itandukaniro riri hagati y’ibihugu byitwa ko byateye imbere, aho u Rwanda rwihuta mu birebana no gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje kandi ntiruheranwe n’amateka, mu gihe mu bindi bihugu  ibijyanye n’ibikorwa byemezwa mu igenemigambi bimara igihe kitari gito biri mu nyandiko gusa.

Ati “U Rwanda ni igihugu gito, ariko urebye hirya no hino ku isi, igituma ibihugu bitera imbere ni ibitekerezo (ibiri mu mutwe, ubumenyi) si ubunini bw’igihugu.”

Mu batanze ibiganiro harimo Gatare Francis uyobora Ikigo k’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli, yavuze ko mu myaka 30  FPR-Inkotanyi yashyize imbaraga mu kwishakamo ibisubizo idategereje  imbaraga z’abakomeye ku buryo yakoze amahitamo ashingiye ku mwihariko w’ibibazo igihugu cyari gifite, biganisha abaturage ku iterambere bagizemo uruhare kandi bibonamo.

Abandi ni Dr Clet Niyikiza, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uba mu itsinda rigamije kuzamura imiryango no kuyongerera ubushobozi (L.E.A.F: Lifting and Empowering All Families) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, n’Ubutwererane n’Afurika y’Iburasirazuba Louise Mushikiwabo wasabye abantu ko bakwiye gukoresha imbaraga mu guharanira kugera kure, kuko asanga muri iki gihe isi irimo guhinduka cyane.

TWAGIRA WILSON