Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

FPR: Jeannette Kagame yasabye abagore gukora cyane

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 4, 2017

Madamu Jeannette Kagame asanga kuba Umuryango FPR-Inkotanyi warahaye urubuga n’ubushobozi abagore wararebye kure, kuko wabahaye uburyo bwo kugira uruhare mu nzego zitandukanye, aboneraho gusaba abagore gukora cyane.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye kongere idasanzwe y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi bagera ku 2000

Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu murenge wa Rusororo ku kicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi ubwo yasozaga Inteko rusange idasanzwe y’abagize Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi.

Jeannette Kagame yabasabye gufatanya n’abagabo, bagakora cyane kuko ari bwo u Rwanda ruzagera ku iterambere rwifuza. Ati “Mu muco wa FPR-Inkotanyi nta ntore igenda yonyine. Turasabwa gufatanya n’abagabo, tugashakira hamwe umuti wuzuye wo kubungabunga inshingano zacu eshatu ari zo: kuba umuyobozi, umubyeyi ndetse n’umugore ubana neza […] Mu byo dukora, twimenyereze gukorera kuri gahunda, duhindure imyumvire muri byose kandi dushyireho uburyo busobanutse, bufasha abantu gukoresha umwanya neza kuko igihe gihenda.”

Kongere idasanzwe y’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi yabereye ku kicaro gishya cy’Umuryango FPR-Inkotanyi giherereye Rusororo mu Mujyi wa Kigali

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagore ko umutima w’umugore uhora ushaka kunoza ibitameze neza, uhora uhangayikishijwe no kubaho kwa buri munsi k’umuryango ndetse n’igihugu, ati “Tugomba kuzuza ibigicagase kuko tutifuza u Rwanda rucagase.” Kandi ati “Tugomba gukomeza guhugurana, gufatanya, gushyigikirana no kurerera u Rwanda kugira ngo ruzakomeze kugira abayobozi beza bahora baharanira iterambere ry’Abanyarwanda bose.”

Abari bateraniye aho bishimiye umwanya umugore yahawe nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, n’ibyiza abagore bamaze kwigezaho mu myaka 30 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho, kuko iyi nama nkuru ibaye mu gihe Umuryango wa FPR-Inkotanyi uri mu gihe cyo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 30 umaze.

Muri iyi nama nkuru, abagore bo muri FPR-Inkotanyi baganiriye ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, ku musanzu w’umugore mu guhindura imibereho iganisha ku Rwanda n’Afurika twifuza hagendewe ku mirongo migari y’uyu muryango, nk’uko byagarutsweho na Madamu Oda Gasinzigwa, hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyantwano Marie Rose.

Perezidante w’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi,  Mukantabana Marie, ashima intambwe irebana  n’umuco w’ubwitange abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje kuva umuryango uvutse mu 1987.

Akomeza avuga ko abanyamuryango bamaze kwigirira ikizere kandi ko bazakomeza guharanira ikerekezo cyagutse kiganisha abanyamuryango ku iterambere.

TWAGIRA WILSON