Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

FPR iraharanira ko mu myaka 5 ubuvuzi buzaba bwegereye abaturage 

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 15, 2018

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent, atangaza ko mu myaka 5 iri imbere Umuryango FPR-Inkotanyi uharanira ko u Rwanda rwaba rufite ubuvuzi bwegereye abaturage ndetse n’abajyaga kwivuriza hanze bakabonera izo serivisi mu gihugu.

Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida bayo mu matora y’Abadepite (Foto Gentil G)

Ibyo yabitangaje mu gikorwa cyo kwamamaza Abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi ejo hashize tariki 14 Kanama 2018 mu karere ka Gasabo.

Munyeshyaka yagize ati: “Mu myaka 5 iri imbere FPR yifuza gushyigikira no gusigasira ibyagezweho, ubuvuzi bugakomeza kwegera Abanyarwanda, ikifuza ko bwagira ireme Abanyarwanda bivuzaga hanze mu mahanga, izo serivisi zikaza mu gihugu imbere n’amafaranga yakoreshwaga agashyigikira ubukungu buhari”.

Mu izina ry’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi,  Munyeshyaka wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyo kwamamaza Abakandida b’uyu muryango, atangaza ko RPF-Inkotanyi yubakiye ku nkingi 3 harimo inkingi y’ubukungu aho yagaragaje ko hamaze gukorwa byinshi ariko urugendo ruhari rukiri rurerure bisaba gufata izindi ngamba.

Nk’uko akomeza abitangaza, ubwo bukungu bwifuzwa ni ubushingiye ku mutungo Abanyarwanda bafite ndetse n’undi mutungo kamere igihugu gifite, akaba yarakanguriye abaturage b’Akarere ka Gasabo gukomeza gutora FPR-Inkotanyi kugira ngo hubakwe u Rwanda Abanyarwanda bifuza.

Ku byerekeranye n’imibereho myiza, Munyeshyaka avuga ko ibimaze kugerwaho byigaragaza kuko Abanyarwanda bameze neza kandi hari aho bamaze kugera kuko imibereho yabo yiyongereye kandi n’imyaka yo kubaho ikiyongera ikagera kuri 67.

Avuga ko mu burezi naho bazakomeza gushyiramo ireme haba mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, guteza imbere uburezi kuri bose haba imyaka 9, imyaka 12 n’imyuga kugira ngo bubashe gutanga ubumenyi buteza imbere ubukungu.

Munyeshyaka avuga ko mu miyoborere myiza n’ubutabera FPR iharanira ko igihugu gihagarara neza mu ruhando rw’amahanga, gutangira serivisi ku gihe, kubaka ibikorwa by’amahoro kandi hagatangwa ubutabera butangiwe igihe kandi bukemura ibibazo by’abaturage. Ashimangira ko kugera kuri ibyo bisaba ubufatanye bwa FPR, imitwe ya politiki n’Abanyarwanda bose. Yabibukije ko ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango bubakeneyeho kwigirira ikizere, kukigirira Umuryango FPR-Inkotanyi, kandi bakazabigaragaza mu matora bakomeza kwigira no kwihesha agaciro.

Abakandida 4 ba FPR-Inkotanyi ari bo Nyirasafari Jeanne d’Arc, Murumunawabo Cecile, Karenzi Theoneste na Karemera Francis bagarutse ku bikorwa byakozwe mu myaka 5 ishize mu karere ka Gasabo birimo gutanga umuriro ku baturage ku kigero cya 93%, amazi meza 89%, imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 24.9 n’iy’amabuye ireshya n’ibilometero 13.