Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

FPR-Inkotanyi yatangiye gahunda yo gushaka abazayihagararira mu Nteko

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Jun 2, 2018

Mu minsi iri imbere, Abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gihugu hose bazahurira mu tugari batuyemo kugira ngo bihitiremo abo bifuza ko bazabahagararira mu matora y’Abadepite azaba ku itariki ya 2 Nzeri ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku ya 3 Nzeri 2018 ku Banyarwanda baba mu Rwanda.

Umuryango FPR-Inkotanyi watangiye gahunda yo gushaka abazawuhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko

Bikaba byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango FPR-Inkotanyi tariki ya 1 Kamena 2018.

Avuga kuri iki gikorwa, ukuriye urwego rushinzwe amatora mu Muryango FPR-Inkotanyi, Bwana Aimable Havugiyaremye, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza Demokarasi, imwe mu nkingi shingiro z’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Havugiyaremye yagize ati “Dutangiye iyi nzira yo gushaka abazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi kugira ngo duhe abanyamuryango bose uburyo bwo kugaragaza ubushobozi bwabo kandi bakabikora nk’uburenganzira bwabo. Abazatorwa bose bazaharanira inyungu z’Abanyarwanda bose igihe bazaba babahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko”.

Aya matora ku rwego rw’Akagari azakorwa ku buryo buziguye, aho buri wese mu bagize inteko itora azandika amazina y’abantu babiri (2) yifuza ko bamuhagararira, umugabo umwe (1) n’umugore umwe (1).

Urutonde rw’abazatorwa kuri buri kagari ruzagezwa ku rwego rw’Akarere. Ku rwego rw’Akarere, makumyabiri (20) ba mbere bazaba bagize amajwi menshi bazashyikirizwa inteko itora, ibatoremo bane (4) barimo abagore babiri (2) n’abagabo babiri (2) bazashyikirizwa urwego rw’Igihugu, ari na rwo ruzemeza urutonde ntakuka rw’abazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora rusange y’Abadepite.