Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

FPR: Abazajya mu nteko mumenye ko muhagarariye Abanyarwanda-Kagame

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Jul 9, 2018

Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi yabwiye abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi bazawuhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ko bakwiye kumenya ko bahagarariye Abanyarwanda bose.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aganiriza abitabiriye Biro Politiki y’Umuryango

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye i Rusororo ku kicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi ejo hashize tariki 8 Nyakanga 2018. Iyo nama yahuje Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basaga 2000.

 

Biro Politiki yaganiriye ku byagezweho muri manda y’Inteko y’Abadepite 2013-2018 ndetse n’ibikorwa biteganyijwe muri Manda ya 2018-2023.

Muri iyi Nama ya Biro Politiki hakaba haramuritswe abakandida 70 bazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi Kagame yavuze ko abazahagararira uyu muryango bagomba kumenya ko bahagarariye Abanyarwanda. Ati: “Nta bwo ari ugukora gusa uko ibintu bisanzwe. Nta bwo ariko FPR ikora. Mwumve ko muhagarariye Abanyarwanda”.

Yagaragaje ko hari abagera mu Nteko ukabona ko bireba ku giti cyabo. Ati: “Nta we ukwiriye kuba ‘we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ‘twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira”.

Yavuze ko abagiye guhagararira Abanyarwanda mu nteko bagomba kubahagararira mu muco, mu myifatire no mu mikorere. Ati: “Iyo twohereje abantu kuduhagararira mu Nteko bagomba kuduhagararira mu mico, mu myifatire no mu mikorere. Ibi bizadufasha gukomeza gutera imbere twese hamwe”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Abo tumaze kwerekwa ni abagiye guhagararira Umuryango wacu, Abanyarwanda. Inteko yacu nta bwo ibamo abaturuka muri FPR gusa. Habamo n’abahagarariye indi mitwe ya politiki na bo batoranywa bitewe n’imitwe baturukamo”.

Yavuze ko ibyo icyo bivuze ari ubufatanye, ati: “Ibyo icyo bivuze ni ubufatanye, ubumwe bw’Abanyarwanda nta we dusize inyuma ni yo twaba tutumva politiki kimwe. Igihugu cyacu n’aho twifuza kukiganisha bigaragara mu bufatanye bw’imitwe ya politiki iri mu nteko”.

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko mu Nteko habamo gukurikirana ibikorwa, harimo n’ibya Guverinoma. Avuga ko icyo bagomba guharanira, bakongeramo ingufu, ari uko izo nshingano zose zitagomba kugarukira mu mpapuro. Ati: “Dushaka ko ibintu bikorwa, hakagira ibivamo bidufasha kugana no kugera aho twifuza”.

Yongeraho ko abagiye mu Nteko bagomba kumva inshingano yabo yo guhindura imikorere iganisha kugera ku ntego baba bihaye, ko atari  ugukomereza aho abo bazasimbura bagejeje gusa, ko ari ukongera intambwe n’imikorere myiza igeza Abanyarwanda aho bashaka kugera.

Ati: “Inshingano z’abagize Inteko Ishinga Amategeko zirenze abayirimo ubwabo. Ibi tugomba kubibona mu mikorere, mu mico no ku myifatire”.

Aba bahagaze imbere ni bamwe mu bazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Abagize Inteto Ishinga Amategeko

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi Kagame yasabye ko imikorere yo kudakurikiza igenamigambi ikigaragara igomba gucika. Avuga ko bagomba kubanza gukora ibyo bagiye gukora, inyungu yabyo ikaba y’uko bizagerwaho.

Ati: “Inshingano dufite aho turi hose, nta muntu n’umwe uri kamara. Hari undi mukorana, hari uwo mwuzuzanya, iyo mudakoranye nta bwo ikigamijwe kigerwaho. Ibi iyo tubisuzuguye bigira ingaruka ku mikorere”.

Kagame yabwiye abayobozi ko bahagarariye abantu, abaturage. ati: “Abenshi tutazi, tutavugisha, ni bo batumye twicaye hano. Tugomba guhora tubatekerezaho. Ni bo dukorera”.

Perezida Kagame yagaragaje ko gukorera abaturage hatabamo guhitamo abo baha serivisi n’abatazihabwa. Ati: “Nta bwo tugomba kubasumbanya. Umuco wa FPR ni uko twese tungana, serivisi twese turazihabwa kuko ni ibyacu ku buryo bungana”.

Yabibukije ko icyo Inteko ishinzwe ari ugukurikirana niba koko bikorwa. Niba ab’izindi nzego bakora ibyo bashinzwe uko bigomba. Aha ni ho yasabye  Inteko gushyiramo imbaraga, bakegera abaturage.

Ati: “Tugomba kureka umuco wo gushaka icyubahiro aho twagiye kwegera abaturage. Tuba twagiye gukora, gukorera abaturage. Amakoti n’ibindi bigenewe mu biro tubisige mu biro”.

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi yabwiye Abitabiriye inama ya Biro Politiki y’uyu muryango ko bagomba gukora uko bashoboye kose bagaha abaturage ibyo bakeneye.

Ati: “N’ibitari mu bushobozi bwacu tugomba guhora tubishakisha, dushaka uburyo bwo kubigeraho. Iyo ubushobozi butaraboneka, tugomba kubisobanurira abaturage bacu kugira ngo batabyumva ukundi”.

Yavuze ko abayobozi bagomba guhera ku gukorera abaturage aho guhera ku nyungu zabo ubwabo, bakishimira ko bahawe umwanya wo gukorera igihugu cyabo. Ibyo bakabivomamo imbaraga zituma bakora neza kurushaho.

Kagame yagize  ati: “Iyo duhawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe no kuyobora amavugurura, ni uko hari icyo abantu batubonamo nk’Abanyarwanda cyafasha mu kunoza imikorere. Ntituzatume abatwizera basanga baribeshye”.

Yagize icyo avuga ku babona abakora ibidahwitse ntibabibabwire. Ati: “Igihe tubona abakora ibidahwitse muri twe ntitubabwire ngo tubahwiture, Umuryango wacu FPR waba ukora ibitari byo. FPR yatwigishije guhangara ibibazo tukabikemura. Tugomba guhangara n’abakora ibitari byo”.

Abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ni 70, kongeraho abandi 10 bazaturuka mu mitwe ya Politiki yifatanyije n’uyu Muryango.