Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

FPR 30: Ubuzima bushya bw’u Rwanda- Sheikh Harerimana

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 18, 2017

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya bamwe mu baganiriye na yo bavuga ko kuba Umuryango FPR-Inkotanyi uri ku isonga ry’ubuyobozi, uretse kubaka u Rwanda buri munyarwanda yifuza kubamo inatanga ikizere cy’ubuzima bushya bw’u Rwanda ruhebuje mu nzego zitandukanye. Ibi babitangaza mu gihe uyu muryango wuzihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze.

Komisiri muri FPR-Inkotanyi, Sheikh Abdul Karim Harerimana, wakoze imirimo inyuranye mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi buberewe ku isonga na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR- Inkotanyi, avuga ko kuri we isabukuru y’imyaka 30 uyu muryango wizihiza isobanuye ikintu kinini, ati ”Muri rusange  iyi sabukuru y’imyaka 30 FPR-Inkotanyi imaze ibayeho ni umwanya wo kwishima ku bw’igihe imaze kandi ikora neza, by’umwihariko kuri jye  iyi myaka ni yo nabonyemo ubwisanzure kuruta indi yayibanjirije.

Iki gihe kintera kwiyumva nk’ufite imyaka 30, iyi sabukuru y’imyaka 30 ni ubuzima bushya bw’u Rwanda, ni amahirwe u Rwanda n’Abanyarwanda babonye, FPR ikura ikomera kurushaho itunganya ibintu ibihuza n’igihe.”

Uyu munyapolitiki avuga ko ashingiye ku ntego remezo z’Umuryango FPR-Inkotanyi uko ari 9 anezezwa cyane kurusha n’ubumwe mu bana b’u Rwanda ati “Nshimishwa cyane n’ubumwe buri mu banyarwanda aho abantu barenze amoko, umuhutu, umututsi, umutwa, ubunyenduga, ubugoyi, ubuganza, ibi bakabirenga bakaba basangira akabisi n’agahiye.”

Avuga ko u Rwanda yifuza mu myaka iri imbere ari u Rwanda rufite urwego rw’iterambere nk’iryo ku rwego rw’ibihugu bikomeye. Ati ”Mpereye ku ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze hasi habi, hadafite hasi yaho rukaba rugomba kuvayo rukajya hejuru hashoboka, nifuza u Rwanda n’abanyamahanga bazitabira cyane kuza kubamo nk’uko byatangiye, u Rwanda buri munyarwanda avamo akajya hanze mu gihe agiye gutembera gusa, u Rwanda rw’ubukungu bwo hejuru buri ku kigero nk’ubw’ibihugu bikomeye, inzego nk’uburezi, ubuvuzi ziri ku rwego rwo hejuru,  u Rwanda ubukene buzaba ari umugani, dufite 0% y’abari mu nsi y’umurongo w’ubukene.”

Sheikh Abdul Karim Harerimana aha ubutumwa abatifuriza u Rwanda ineza mu rugendo rw’iterambere rurimo. Ati ”Uretse n’abanyamahanga hari n’Abanyarwanda bake bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko bazi ko Leta yakoze ibyo yatsinzwe, bikabatera guhakana ukuri kw’ibyiza birimo gukorwa mu Rwanda, ndabagira inama yo kwemera ukuri kuko kuguhakana bibatera kubahukwa, bakeneye kwiyubaha kugira ngo  bubahwe, nibareke imitima yabo ive mu marangamutima bemere ukuri.”

Abwira abanyamahanga ko badakwiye kugarukiriza ubumenyi bwabo ku byo basoma gusa by’uruhande ruvuga nabi u Rwanda. Ati ‘Nibanasome imbuga zivuga ibyiza by’u Rwanda, ndabasaba no gukoresha amahirwe yashyizweho agiye gutangira gushyirwa mu bikorwa abemerera kuza mu Rwanda, viza bakayifatira mu gihugu, ubu ni uburyo bwabafasha kuhagera no kumenya ukuri k’u Rwanda.”

Ku bakiri bato bo uyu munyapolitiki ababwira ko ari umwanya mwiza kuri bo wo kubyaza umusaruro amahirwe y’ubuyobozi bwiza, ati “Nibashimire Imana, bashimire n’abakurambere ba FPR-Inkotanyi, babonye igihugu gitekanye gifite umusingi ukomeye, igisigaye ni ukubyaza aya mahirwe umusaruro babikesheje ubwenge n’umwanya bafite w’ahazira amacakubiri n’akarengane bityo igihugu cyacu  gikomeze gutemba amata n’ubuki .”

Sibomana Jean atuye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo avuga ko FPR Inkotanyi yakoze ibikorwa bikomeye bifatiye runini ubuzima bw’igihugu. Ati “Yahagaritse Jenoside tubaho, iranaduhuza twongera kubana nk’Abanyarwanda, nta vangura riturangwamo, ibi by’umwihariko tubikesha Perezida Kagame kuko nta cyo namugereranya kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa.”

Sibomana avuga ko afite inyota y’u Rwanda rw’ejo hazaza, ati “Nifuza ko dukomeza kuba no kugendera mu murongo w’iterambere ryubakiye kuri buri wese, buri wese ashyira imbere guhanga umurimo, umunyarwanda agakomeza kubaho atekanye, kandi yiyumva muri mugenzi we.”

Umulisa Furaha atuye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, avuga ko nk’umwe mu rubyiruko yifuza gukomeza kuba mu gihugu kiza. Ati “Mfite imyaka 20, nshimishwa cyane n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi buberewe ku isonga na Paul Kagame, FPR-Inkotanyi yatuzaniye ubumwe, umutekano buri wese agenda nta cyo yikanga, hamwe na Perezida Kagame ubuzima bw’Abanyarwanda bwarahindutse mu buryo bufatika kubera gahunda nk’iya girinka, ubumwe bw’Abanyarwanda, guca nyakatsi, n’izindi nk’izo guha amahirwe urubyiruko yo kwihangira imirimo.”

Avuga ko ikizere cy’u Rwanda rw’iterambere rihebuje ari cyose, ati “Hamwe na Kagame nizera ko u Rwanda rukomeza mu iterambere rihindura ubuzima bw’umunyarwanda, njye nifuza ko ishusho y’imiyoborere ya Kagame itazava na rimwe mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda  kimwe n’iy’ubuyobozi bwazabaho, nanezezwa n’uko bikomeza  ubuziraherezo uko ubuyobozi busimburana tukazakomeza kubona imigambi ya Kagame mu miyoborere n’ubuzima by’u Rwanda.”

Sumwiza Grace ni umwe muri ba rwiyemezamirimo akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi avuga ko FPR yamutoje ubumuntu n’ubwitange bugamije ineza rusange. Ati “Mu myaka ya za 91, 92 nari mu myaka  12 nshimira FPR- Inkotanyi kuko mu buto bwacu yadutoje ubuntu bugamije kwitanga mu nyungu n’ineza rusange, twatojwe gukunda igihugu tutarakigeraho, wumvaga ari inshingano, FPR-Inkotanyi yantoje ibyo ababyeyi batantoje.”

Avuga ko anezezwa n’uko ibyo yumvaga bakiri mu buhunzi byose ubu arimo kubibona Ati “Ndabona u Rwanda nari ntegereje, nshimishwa n’uko hamwe na Kagame ntigeze ntenguhwa n’umunsi wa rimwe, ibyo asezeranye arabikora, imvugo ye iba ingiro.”