Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Forever imaze guhindura ubuzima bw’abanyarwanda basaga 20.000

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 11-12-2018 saa 14:26:14
Hakizimana avuga ko kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 hari icyo u Rwanda ruzabyungukiramo mu bumenyi n'amafaranga(Foto Sezibera A)

Ubuyobozi bwa kampani “Forever Living Product Ltd” burahamya ko mu myaka 10 imaze ikorera mu Rwanda, yateje imbere abasaga ibihumbi 20 bamaze kuba abanyamuryango bayo.

Iyi sosiyete ivuga ko abo banyarwanda biteje imbere babinyujije mu gukoresha ibyo ikora kandi bagakora ubucuruzi bwabyo umunsi ku wundi.

Forever ni kampani yavukiye muri Amerika mu mwaka wa 1978 ikaba imaze imyaka 40 ikora ibintu by’umwimerere (Product) bikomoka ku gikakarubamba n’ibindi biva mu bimera nyuma y’ushakashatsi.

Mu Rwanda Forever ihamaze imyaka 10 kuko yatangiye mu mwaka wa 2008 ari nako izaba yizihiza imyaka 40 imaze ku Isi aho ikorera mu bihugu 160 bitandukanye.

Umuyobozi wa Forever mu Rwanda, Hakizimana Gibert, asobanura ko Forever iharanira ko abantu bagira ubuzima bwiza imbere mu mubiri no mu mufuka muri rusange (Financial Freedom), abantu bakabasha gucuruza ibyo bikorwa bakabona amafaranga kandi bakagirira neza bagenzi babo.

Agira ati: “Intego nyamukuru, ni uguhindurira abantu ubuzima bukaba bwiza kandi bakabasha kubona amafaranga babika kubera bisinezi cyangwa ubucuruzi bakora bw’umuntu ku wundi (Direct Sale).

Niba mbonye ibyo kampani Forever ikora bikamfasha haba mu gukoresha umuti woza amenyo, nkisiga umubavu ikora, nkoza mu mutwe nkoresheje isabune (Champeau) nziza, nkabirangira mugenzi wanjye kandi na kampani ikampemba, icyo gihe mpinduye ubuzima”.

Hakizimana atangaza ko abanyamuryango bayo barangura ibikorwa na Forever bakazicuruza, kandi buri wese ufite ubushake n’ubushobozi bwo kugera ku bandi ashobora gukora iyo bizinesi akabigira umwuga.

Agira ati: “Turebye amafaranga (Bonus) twishyura abakora ubwo bucuruzi bw’ibyo Forever ikora kuva mu myaka 10, tumaze kugera kuri miliyari zisaga 2.5, tukabishyurira umusoro ungana na 15%. Abakozi dukoresha tubishyurira TPR, ibyo dutumiza mu mahanga byose tukabyishyurira imisoro muri MAGERWA.

Muri rusange usanga ibyo dukora byose usanga bibarirwa miliyari zisaga 2 tumaze kwinjiza mu kigega cya Leta, tukabona ari umusaruro mwiza ku gihugu cyacu no ku banyarwanda”.

Hakizimana asobanura ko ibyo Forever ikora bikomoka ku gikakarubamba (ALOE VERA), ikagira ibyo kwisiga, ibyo kunywa bita inyongeramirire zikanafasha mu gusukura umubiri. Akomeza atangaza ko ifite n’ibindi biba byarakozwe n’abahanga bahanitse bavanye mu bushakashatsi, bityo bikagira akamaro ku buzima bw’umuntu.

Mu kwizihiza imyaka 40 Forever imaze ku isi, mu rwego rw’Afurika y’Ibirasirazuba, bahisemo ko yakwizihirizwa mu Rwanda kubera umutekano rufite, isuku, politiki nziza yatumye bakora by’umwuga.

Hakizimana aboneraho gushimira uruhare rw’ubuyobozi bw’Igihugu, akaba asanga ari ikintu cyiza ku banyarwanda mu kumenya ibyo Forever ikora n’akamaro kabyo no kumenya icyo bakwigira ku kubazitabira.

Hakizimana yishimira ko u Rwanda by’umwihariko Forever yarwo igiye kwakira abantu 400.000 bazitabira iyo nama kandi bazinjiriza igihugu haba ku mafaranga n’ubumenyi buvuye ku byo Forever zabyo zikora aho ibihugu nka Kenya na Tanzaniya, aho usanga hari abinjiza 3000 by’amadorari ku kwezi .

Ku batarakoresha izo products (ibyo Forever ikora) bashishikarizwa gukoresha izikorwa na Forever kugira ngo zibafashe kugira ubuzima bwiza kuko bibafasha gutera imbere.

Abakorera Kampani ya Forever Living Product bahora basangizanya ibyatuma abakiriya bitabira babagana(Foto Sezibera A)

Hakizimana avuga ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 hari icyo u Rwanda ruzabyungukiramo mu bumenyi n’amafaranga(Foto Sezibera A)

Ibyo usanga muri Forever bituma ubikoresheje nta yindi kampani yifuza kujyamo(Foto Sezibera A)

Igikakarubamba kiri mu by’ibanze Forever ikoramo ibikorwa byayo(Foto Sezibera A)

mbere yo gutanga ibyo bakora abakozi ba Forever babanza gusobanurira ubagana (Foto Sezibera A)

Mu bikorwa bya Forever bigira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu harimo ibyisigwa, ibinyobwa ndetse n’ibyogeshwa mu mutwe(Foto Sezibera A)

Umuyobozi wa Forever Living Product Hakizimana Gilbert uhamya ko ibikorwa byabo bifitiye inyungu igihugu n’Abanyarwanda(Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.