Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

FONERWA yahawe igihembo cy’umwaka n’Umuryango w’Abibumbye

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 30, 2018

Kubera uruhare rukomeye igira mu bikorwa bigamije guhangana n’imihandagurikire y’ibihe, Ikigega k’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (FONERWA) cyahawe igihembo cy’umwaka wa 2018, Umuryango w’Abibumbye ugenera ibikorwa by’indashyikirwa byahize ibindi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere Patricia Espinosa ashimangira ko FONERWA ari yo iza ku isonga muri Afurika.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere Patricia Espinosa (ibumoso) n’Umuyobozi mukuru wa FONERWA, Hubert Ruzibiza

Ikigega FONERWA gitsindiye iki gihembo kubera uruhare rwacyo mu gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije. Ni mu gihe kandi buri mwaka, Ubunyamabanga bw’ishami rya Loni bushinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bugenera ibihembo ibikorwa bigamije guhangana n’imihandagurikire y’ikirere no kugera ku ntego z’amajyambere arambye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere Patricia Espinosa, yagize ati: Iki gikorwa ni nk’urumuri rwerekana ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino ku Isi. Iki ni ikimenyetso ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari ibintu bishoboka kandi bishobora gukorwa mu buryo bushya, busiga impinduka ku Isi.

Turashimira Ikigega FONERWA gikomeje gushora imari mu bikorwa, byaba ibya Leta cyangwa abikorera, bizana impinduka zifatika. Muri Afurika yose, FONERWA ni kimwe mu bigega bya Leta biza ku isonga mu gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihangurukire y’ikirere.”

Ikigega FONERWA cyahigitse abandi bari bariyandikishije mu guhatanira iki gihembo bagera kuri 560, harimo abakora ibikorwa by’ubucuruzi, ibigo bya Leta, amashyirahamwe n’imiryango itandukanye. Iki gihembo cyo mu kiciro cyo gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije, gitegurwa ku bufatanye n’ihuriro ry’Ubukungu ku Isi, ishami ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (World Economic Forum Global Project on Climate Change).

Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Hubert Ruzibiza, yashimiye ishami rya Loni ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuba ryarashimye imbaraga n’umurava u Rwanda rushyira mu gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, anashimangira ko FONERWA igamije gufasha u Rwanda kugera ku bukungu burengera ibidukikije.

Ruzibiza ati: Dushimiye Ubunyamabanga bw’ishami rya Loni ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuba bwarashimye imbaraga twashyize mu kugira icyo dukora ku mihindagurikire y’ikirere. Imishinga Ikigega cyashoyemo imari yatumye twibonera impinduka ziganisha u Rwanda mu kerekezo rwafashe cyo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere kandi butangiza ibidukikije.

Iki gihembo ni icyo gushimira ubuyobozi bw’igihugu, n’imbaraga nyinshi Abanyarwanda bashyiraho bafatanyije n’itsinda ry’Ikigega FONERWA. Kiratuma turushaho gukora iyo bwabaga twubaka u Rwanda ruhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres yagize ati: “Abayobozi bagira uruhare mu kugira icyo dukora ku mihindagurikire y’ikirere, harimo n’abahembwe uyu munsi, barimo gutera intambwe nziza iganisha ku gukemura ikibazo cyugarije isi ari nako bashyira mu bikorwa ibyemerejwe mu masezerano y’i Paris.

Aba bayobozi beza bakomoka mu mpande zose z’Isi kandi bari mu nzego zitandukanye. Harimo amashyirahamwe, za Guverinoma, ubucuruzi n’imiryango. Imishinga yahembwe harimo iyateje imbere ishoramari rizana impinduka nziza hamwe n’iyagizwemo uruhare n’abagore bishakamo ibisubizo byo kurinda abantu n’umubumbe wacu. Turi kubona impinduka zizewe binyuriye ku buyobozi bwabo n’udushya bahanze.”

Ibikorwa byahawe ibihembo biri mu byiciro bine byibandwaho: Ubuzima bw’abatuye ku Isi, Kugira icyo ukora ku mihindagurikire y’ikirere hakiri kare, Abagore bishakamo ibisubizo, no gushora imari mu mishinga igamije kurengera ibidukikije.

Iki gihembo FONERWA yahawe kizatuma igarukwaho mu bikorwa byihariye bizagaragara mu nama ya 24 y’ishami ry’ubunyamabanga bwa Loni ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (COP24), izaba mu kuboza mu mujyi wa Katowice, muri Polonye.

Iki gihembo FONERWA yahawe gitangwa mu rwego rwo gushima umuhati n’udushya duhangwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, harimo n’ibijyanye no guteza imbere ubukungu buteza imbere ikoreshwa rya karuboni nkeya no kubaka ubudahangarwa bw’imiryango ku ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Ikigega FONERWA gihembewe urugero rwiza cyatanze mu guhanga udushya, kwiyubaka no gukora ibikorwa bifatika byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ikigega k’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (FONERWA) gishora imari mu mishinga igamije kuzana ubukungu burambye no kurandura ubukene binyuze mu gutera inkunga mu buryo bwitondewe ibikorwa bifasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu butajegajega, burengera ibidukikije kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Inyandiko zisaba inkunga zisuzumanwa ubwitonzi kugira ngo inkunga ihabwe imishinga yizewe ko izazana umusaruro ugaragara uzafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurukire y’ikirere.

FONERWA imaze gushora imari ya miliyoni hafi 40 z’amadolari mu mishinga 35, imaze guhanga utuzi two kurengera ibidukikije turenga 137.500, igeza ingufu z’amashanyarazi atanduza ikirere mu ngo zirenga 57.500 zidakora ku muyoboro rusange w’amashanyarazi, inarinda isuri ubutaka bufite ubuso bungana na hegitari 19.500.

Imishinga yashowemo imari yafashije abantu 104.000 guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, haterwa ishyamba ku buso bungana na hegitari 39.500. Iyo mishinga yakumiriye toni 18.500 z’umwuka wa karuboni washoboraga kunyanyagira mu kirere.

Amafaranga yose hamwe Ikigega FONERWA kimaze gukusanya ayingayinga miliyoni 130 z’amadolari. Yose ashorwa mu bikorwa bigamije gufasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.