Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

FOCAC: Kagame yagaragaje akamaro k’imikoranire y’Afurika  n’u Bushinwa

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 4, 2018

Mu nama mpuzamahanga ku Ihuriro ry’Afurika n’u Bushinwa FOCAC, Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe,  mu ijambo yavuze ubwo iyi nama yatangiraga, yagaragaje inyungu y’ibihugu by’Afurika mu gukorana n’u Bushinwa.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu nama ya FOCAC

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Bushinwa ejo hashize tariki ya 3 Nzeri 2018 mu nama y’Ihuriro ry’Afurika n’u Bushinwa, aho yashimye Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping uherutse gusura byinshi mu bihugu bigize Umugabane w’Afurika.

Agaruka ku isano u Bushinwa bufitanye n’Afurika, Umukuru w’Igihugu avuga ko ubuzima ndetse n’umusaruro biganisha ku isano u Bushinwa bufitanye n’Umugabane w’Afurika.

Perezida Kagame ati “Gukorana dufatanyije ni byo by’ingenzi, kandi tuzashyira imbaraga mu guteza imbere inganda n’ibikorwa remezo, ubucuruzi, gufungura no gutangiza amahirwe ku bufatanye mu kubungabunga ibidukikije, ubuvuzi no gufatanya mu gusangira amahoro, ituze n’umutekano by’Afurika.”

Yongeyeho ati “Ibikorwa by’u Bushinwa byagaragaje ko Afurika ishyize hamwe kandi ikomeye byazana amahirwe yo kuyishoramo imari, aho kuyibonamo ikibazo. Kugeza ubu ihuriro rimaze gutera imbere, aho rimaze kuba nk’umusingi ukomeye mu bufatanye bw’Afurika no kugera kuri gahunda  twiyemeje ya 2063, n’intego z’iterambere rirambye.”

Perezida Kagame avuga ko umubano w’u Bushinwa n’Afurika udashingiye ku muntu umwe uwo ari we wese, kuko ngo ibyiza birimo bigezwa ku bihugu byose by’Afurika bikorana n’u Bushinwa mu rwego rw’ubucuruzi.

Yagize ati   “Icyo Afurika yifuza ni ukuba nk’umwe mu bafatanyabikorwa muri urwo rugendo. Nishimiye kubabwira yuko amavugurura ya AU azafasha gukora nk’imboni yo kujya imbere aho twifuza,  kugera ku ntego z’ibanze Afurika yifuza ni twe bireba, ahanini twibanda ku kwihuza n’amasoko manini ageze mu rwego mpuzamahanga. Igihe kirageze kugira ngo Afurika itere intambwe, maze gahunda z’ingirakamaro tuzigire izacu, gucunga imishinga, no guha uruhare abari mu nzego z’abikorera.”

Perezida Kagame kandi yagize ati Tugomba guharanira gukora neza, cyane twibanda ku ngingo zikomeye zirebana n’ubucuti bwacu nk’Abanyafurika, kuko ni byo byatuma tugera ku iterambere rirambye, ku buryo byagira impinduka zikomotse ku mbaraga zacu, kandi izi nshingano twese biratureba mu buryo bungana.”

Iyo nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu bisaga 50 by’Afurika birimo n’ab’ibihugu bishya byinjiye mu Ihuriro rya FOCAC ari byo: Gambia, Sao Tome na Principe na Burkina Faso.