Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Filimi Notre-Dame du Nil y’Umunyarwandakazi yatangiye gukinwa

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 31-10-2018 saa 06:37:42
Ibi ni bimwe mu bikoresho bifashisha bafata amashusho

Mu Karere ka Rutsiro hatangiye gukinirwa filimi ivuga ku mizi y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yarateguwe biturutse ku gitabo ‘’Notre-Dame du Nil’’ cy’Umunyarwandakazi  Scholastique Mukasonga cyabonye ibihembo 2 mu   2012 (Prix Renaudot na   prix Ahmadou-Kourouma).

Iyi filimi irimo gukorwa n’abantu babizobereyemo kuko bagiye bakora n’izindi filimi zitandukanye.

Uretse uri Rutsiro iyi filimi izakinirwa no mu karere ka Musanze kandi mu bazayikina harimo Abanyarwanda.

Marie Legrand avuga ko biturutse ku bihembo icyo gitabo cyabonye ari yo mpamvu ikigo akuriye «Les films du tambour» bafashe ikemezo cyo gukoramo filime kandi ngo ni filimi bitezeho kuzakundwa n’abatari bake bitewe n’uko ikinnye n’uburyo irimo gutunganywa.

Aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Igitabo kigisohoka naragikunze cyane ku buryo nifuje kugikoramo filime. Nifuje ko nakwerekana aho byaturutse n’uruhare rw’abakoloni muri Jenoside yakorewe Abatutsi.»

Ibi ni bimwe mu bikoresho bifashisha bafata amashusho

Sagahutu Jean Pierre umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’ifatwa ry’amashusho ni umwe mu bafite ubunararibonye mu gukora kuri filimi mpuzamahanga kuko amaze imyaka irenga 25 abikoramo avuga ko iyi filme izerekana imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Iyi filime izavuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi duhereye mu 1973 aho abakobwa b’abatutsikazi bandagazwaga ukabona birategura ikintu kibi ku buryo byagaragaraga byarateguraga jenoside yaje gushyirwa mu bikorwa mu 1994. Iyi filimi kandi izerekana ko Jenoside atari ikintu cyamanutse.»

Yakomeje avuga ko iyi filime irimo gukorwaho n’abantu b’abahanga barimo uwitwa Thierry Arbogast uri mu bantu ba mbere ku Isi mu gufata amashusho na Atiq Rahimi ukomoka muri Afghanistan akaba ari na we muyobozi (Director) na Kadja Nin w’umuhanzikazi.

Atiq Rahimi yavuze ko igitabo cya Scholastique Mukasonga cyamufashije kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ngo u Rwanda ni igihugu yubaha cyane yishimiye kugeramo no kuba yazagira ibikorwa bitandukanye ahakorera.

Rahinmi yavuze ko ubwo mu Rwanda mu 1994 habaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi iwabo muri Pakistan harimo kuba intambara yaburiyemo umuvandimwe bikaba byaratumye kandi ashaka kumenya inkomoko ya Jenoside yabaye mu Rwanda.

Igikorwa cyo gufata amashusho y’iyi filime  kizamara amezi 2 ikazasohoka umwaka utaha wa 2019 itwaye akayabo ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, ikazerekanwa mu iserukiramuco rya Cinema rya Cannes.

 

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.