Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Filimi ku byiza by’u Rwanda yerekanwe USA, hatahiwe mu Rwanda

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Apr 26, 2018

Filimi mbarankuru ivuga ku byiza nyaburanga by’u Rwanda, ikaba igaragaramo Perezida Paul Kagame, aho aba atembereza umunyamakuru w’Umunyamerika Peter Greenberg yashyizwe ahagaragara, ikaba imaze kwerekanwa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), mu Rwanda ikazerekanwa ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na bamwe mu bitabiriye kureba iyi filimi mbara nkuru igaragaza ubwiza bw’u Rwanda

Iyi filimi yitwa “Rwanda: The Royal Tour” ifite iminota 60, yerekanwe bwa mbere muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse Umukuru w’Igihugu Paul Kagame anagirana ikiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago, Rahm Emanuel.

Nyuma yaho iyi filimi yerekaniwe i New York mu nzu ndangamurage ya Guggenheim, aho Perezida Kagame yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu munsi ikaba iza kunyuzwa kuri Televiziyo ya PBS/WTTW yo muri Chicago yerekana amakuru mpuzamahanga ndetse n’amakinamico.

Imbere, Perezida Paul Kagame (uwa kabiri uturutse ibumoso) ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakurikira filimi Rwanda The Royal Tour

Mu Rwanda, iyi filimi “Rwanda: The Royal Tour” izerekanwa ejo ku wa Gatanu, saa moya z’umugoroba kuri Televiziyo y’u Rwanda, nk’uko bitangazwa na Arthur Asiimwe, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA. Asiimwe avuga ko izaba igaragaza ibivugwa byandikwa mu Kinyarwanda ku buryo bizorohera uwo ari we wese kuyikurikira.

Ubwo iyi filimi yerekanwaga i New York, Perezida Paul Kagame yabajijwe na Peter Greenberg ku iterambere ry’Afurika muri rusange, maze Kagame agira ati “Ikintu k’ingenzi ni ugukorera hamwe muri Afurika no gukomereza hamwe mu iterambere. Amahirwe arahari menshi, ariko dukeneye byinshi kurushaho. Dukeneye icyo ayo mahirwe yageza ku baturage bacu”.

Muri iyi filimi igaragaza ibyiza by’u Rwanda, Greenberg yatemberejwe na Kagame ahantu nyaburanga mu gihe k’icyumweru nk’uko abivuga ku rubuga rwe. Aho ni muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Pariki y’Igihugu y’Akagera n’ahandi.

Mu bikorwa byo kwerekana iyi filimi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Paul Kagame yahuye n’abantu banyuranye harimo Gloria Guevara Manzo, Umuyobozi Mukuru w’ikigo Mpuzamahanga k’Ingendo n’Ubukerarugendo (WTTC). Uyu Gloria Guevara Manzo‏ nyuma yaho yavuze ko yishimiye guhura n’umuyobozi utangaje, wahinduye u Rwanda akarugira ikitegererezo ku Isi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati “Ni iby’agaciro kandi nabyishimiye guhura na Perezida Paul Kagame wahinduye u Rwanda akarukura mu bihe bibi bya Jenoside akarugeza ku gihugu kizamuka mu bukungu mu buryo butangaje, kandi k’ikitegererezo mu minsi ya none. Nigiye byinshi ku muyobozi nk’uyu utangaje kandi ibyo yagejejeho igihugu WTTC turabishima”.

Peter Greenberg watemberejwe na Perezida Paul Kagame mu gihe k’icyumweru, ni umunyamakuru w’umunyamerika. Akorera Televiziyo ya CBS, akaba ari umwanditsi (editor) w’amakuru ajyanye n’iby’ingendo.