Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

FIFA: Mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda y’umupira w’amaguru mu mashuri

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 24-04-2019 saa 18:16:03
Intumwa za FIFA ubwo zari kumwe na bamwe mu bayobozi muri FERWAFA, MINISPOC, MINEDUC na UN WFP

Intumwa z’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” zatangiye urugendo rw’iminsi ibiri mu kwitegura itangizwa ry’umushinga w’umupira w’amaguru mu mashuri.

Izi ntumwa ziyobowe na Myriam Burkhard, umuyobozi w’ishami ry’ itangazamakuru n’itumanaho; Philip Zimmermann, umuyobozi w’ishami ryo kuzamura impano na Marie-Florence Mahwera, uhagarariye FIFA mu gace u Rwanda ruherereyemo.

Urugendo rwabo rutangiye tariki 24 Mata 2019 aho bahuye n’abagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA”, Minisiteri y’uburezi “MINEDUC” na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” n’ishami ry’umuryango w’ababibumbye rishinzwe ibirirwa “UN WFP”. Uru rugendo ruzasozwa kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2019.

Iyi gahunda y’umupira w’amaguru mu mashuri izatangira muri Gicurasi 2019 ku bufatanye bwa MINISPOC na MINEDUC.

Umushinga w’umupira w’amaguru mu mashuri ureba ibihugu 211 bizwi na FIFA ukazagera ku bana barenga miliyoni 700. Muri iyi gahunda hazatangwa imipira irenga miliyoni 11, hanashyirweho urubuga rw’ikoranabuhanga ryo gufasha abarimu kwigisha abana bifashishije umupira w’amaguru.

Ku ikubitiro, uyu mushinga uzatangirizwa muri Afurika, Azia n’Amerika y’Epfo hagendewe ku byifuzo by’amashyirahamwe n’ikerekezo cy’umupira wo muri ibi bihugu. Uzarangira mu 2022 utwaye miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.

U Rwanda na Mauritania ni byo bihugu b’Afurika bizatangizwamo uyu mushinga naho India, Lebanon, Myanmar (Asia) na Chile, Paraguay na Puerto Rico (Amerika y’Amajyepfo).

Intumwa za FIFA ubwo zari kumwe na bamwe mu bayobozi muri FERWAFA, MINISPOC, MINEDUC na UN WFP

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.