Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

FERWAHAND yishimiye umusaruro w’amakipe y’igihugu U-18 na U20 muri Zone V

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 25-03-2019 saa 08:31:54
Umunyamabanga mukuru muri FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul utangaza ko bishimiye uko izi kipe zitwaye

Tariki 12 kugeza 17 Werurwe 2019 muri Zanzibar habereye amarushanwa y’Akarere ka 5 muri Handball “IHF Challenge Trophy-Zone V Africa”, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 na 20 zegukanye umwanya wa 3 mu gihe Uganda yegukanye ibikombe byombi.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Ngarambe Jean Paul yatangarije Imvaho Nshya ko bishimiye umusaruro izi kipe zakuye muri aya marushanwa. Ati “Uburyo bitwaye muri aya marushanwa twabyakiriye neza twishimiye umusaruro bakuyemo.”

Uyu muyobozi ushimira abatoza n’abakinnyi bakoze ibishoboka bagahesha ishema igihugu agaragaza ko muri iyi mikino, igihugu cy’u Bugande ari cyo cyabagoye cyane bitewe n’uko kiri ku rwego rwo hejuru muri Handball, aho usanga basanzwe bafite amarushanwa y’abakobwa akomeye by’umwihariko ahuza amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Ngarambe avuga ko bagiye kurushaho gukurikirana aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 kugira ngo bazazamuke mu y’abatarengeje imyaka 20 barazamuye urwego rwabo rw’imikinire.

Ku rundi ruhande, ku bijyanye n’ikipe y’abatarengeje imyaka 18 atangaza ko bagiye gushyira imbaraga mu gutegura amarushanwa atandukanye ari nako bibanda cyane mu bigo by’amashuri kuko ariho hazava abashobora kuzifashishwa mu marushanwa ari imbere.

Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yasezerewe na Uganda muri ½ kirangiza itsinzwe ibitego 37 kuri 15 yegukanye umwanya wa 3 idakinnye nyuma y’uko Kenya bagombaga guhura yikuye mu irushanwa.

Mu batarengeje imyaka 20 nayo yari yasezerewe na Uganda muri ½ kirangiza itsinzwe ibitego 31 ku 10 yatwaye umwanya wa 3 itsinze u Burundi ibitego 26 ku 09.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.