FERWAHAND yabaye umunyamuryango wemewe w’ishyirahamwe rya Handball ku Isi

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 05-07-2019 saa 09:44:57
Umunyamabanga mukuru muri FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul wagaragaje ibyashingiweho ngo iri shyirahamwe ribe umunyamuryango wa IHF

Tariki 03 Nyakanga 2019 ni bwo ishyirahamwe ry’umukino wa Handball ku Isi “IHF” ryemeje ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “FERWAHAND” nk’umunyamuryango wemewe “Full Member”.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul aganira n’Imvaho Nshya yagize byinshi atangaza n’uko bakiriye iki kemezo cya IHF.

Ibisabwa kugira ngo ishyirahamwe ryemerwe muri IHF

Ngarambe yavuze ko kugira ngo ishyirahamwe ribe umunyamuryango wemewe muri IHF harebwa ibintu byinshi birimo kuba rikoresha inteko rusange buri mwaka, gukoresha amatora uko manda irangiye, kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya IHF cyangwa CAHB, kwitabira inteko rusange ya IHF na CAHB, kugaragaza ubushobozi n’ubushake mu guteza imbere umukino wa Handball mu gihugu n’akarere igihugu giherereyemo.

Uyu munyamabanga mukuru wa FERWAHAND yakomeje avuga ko ishyirahamwe ribanza kwemerwa mu mpuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika nyuma rikabona gusaba kuba umunyamuryango mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino ku Isi aho bemera nyuma yo gusuzuma niba biriya byose byubahirizwa.

Inyungu yo kwemerwa muri IHF

Ngarambe avuga ko iyo ishyirahamwe ryabaye umunyamuryango wa IHF riba ryemerewe gutanga umukandida akiyamamariza umwanya muri komite nyobozi ya IHF. Hari kandi kuba ishyirahamwe rishobora kubona ubufasha bujyanye n’iterambere ry’uyu mukino wa Handball burimo ibikoresho ndetse no kuba hatangwa amahugurwa atandukanye.

Ibi bikoresho bitangwa, Ngarambe yasobanuye ko bitangwa buri myaka 2 bitewe n’ibyo wasabye gusa kenshi biba byiganjemo imipira yo gukina n’ibindi.

Uretse ibi kandi, ishyirahamwe ryabaye umunyamuryango wemewe rishobora kwakira inama ya IHF .

Mu bindi, iri shyirahamwe rishobora kwakira irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga ririmo n’igikombe k’Isi. Ngarambe yagize ati: “Kwakira igikombe k’Isi uba ubyemerewe ariko hari ibindi bisabwa ugomba kuba wujuje.”

Ngarambe avuga ko uyu mwaka wa 2019, u Rwanda ruzakira irushanwa ry’amakipe mu karere k’ Afurika y’u Burasirazuba “ECAHF Championship 2019”, imikino izaba mu Kuboza 2019.

Inshamake y’umukino wa Handball mu Rwanda

Uyu mukino wageze mu Rwanda mu 1983 uzanwe n’abafurere bakomoka mu Budage bari mu muryango w’abafurere b’urukundo « Frères de la Charité ». Umukino wa mbere wa Handball wahuje GS de la Salle y’i Byumba na GS Zaza.

Uyu mukino wakomeje gukwira mu mashuri atandukanye mu gihugu hose aho mu 1985 hashyizweho ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda « FERWAHAND » nyuma hatorwa komite nyobozi mu 1988.

Mu 1992 nibwo iri shyirahamwe ryemewe ku mugaragaro na Komite Olempike y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubutabera yari ifite icyo gihe mu nshingano amashyirahamwe atandukanye n’ay’imikino muri rusange. Iri shyirahamwe kandi ni bwo ryamewe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika « CAHB », ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi « IHF » ndetse na Komite mpuzamahanga Olempike « IOC ».

Umunyamabanga mukuru muri FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul wagaragaje ibyashingiweho ngo iri shyirahamwe ribe umunyamuryango wa IHF

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.