Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

FERWAFA yatangiye gusura amashuri y’umupira w’amaguru

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 05-06-2018 saa 07:37:50
Ubwo abayobozi ba FERWAFA basuraga amashuri y'umupira w'amaguru i Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwatangiye gusura amashuri y’ikitegererezo mu kureba impano ziyarimo no kureba uburyo yafashwa gutera imbere.

Ubwo abayobozi ba FERWAFA basuraga amashuri y’umupira w’amaguru i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba

Ni igikorwa cyatangiye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 02 Kamena 2018 aho Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yasuraga ishuri rya GS Kansi na Ecole de Science de Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.  Ni mu gihe Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ari kumwe na Ruhamiriza Eric, umuyobozi wa Komisiyo y’amarushanwa na Nshimiyimana Alexis uyobora komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abana bari basuye amashuri y’i  Rubavu.

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene  yari yabwiye abanyamakuru mu kiganiro ngarukakwezi  cyabaye tariki 04 Gicurasi 2018 ko bazajya kureba imbogamizi ziri muri aya mashuri nibamara kuyazenguruka barebe n’igikwiye gukorwa kugira ngo atere imbere.

Umuyobozi wa FERWAFA asobanura ko bashaka gutangiza amarushanwa y’abakiri bato yubakiye ku marushanwa ahuza amashuri yisumbuye, aya akazabereka abana beza bo kuzamura.

Biteganyijwe ko abayobozi bakuru ba FERWAFA bazagira icyo babwira itangazamakuru ku byo basanze muri aya mashuri nyuma yo gusoza urugendo.

Kuri gahunda, kuri uyu wa Kabiri, tariki 05 Kamena 2018, abayobozi ba FERWAFA barasura  amashuri yo mu karere ka Nyanza, bazanasure amashuri yo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2018.

Ubusanzwe amashuri 8 y’ikitegererezo ni  Isonga  na GS APAER mu mujyi wa Kigali, ES Nyamirama  na ES Rukara mu Burasirazuba. Hari GS Kansi  na Ecole De Science Nyanza mu Majyepfo. College Inyemeramihigo hamwe  na GS Busasamana mu Burengerazuba.

Benshi mu bakurikiranira hafi iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bagaragaza ko impamvu udatera imbere ari uko udategurwa bihereye mu bakiri bato. Ibi bakabishimangira bavuga ko byananiranye gushyiraho amarushanwa ahoraho y’abana ari na yo azamukiramo abakinnyi  bakazagera ku rwego rwo hejuru mu makipe atandukanye n’ikipe y’igihugu bakomeye.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.