Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

FERWAFA yasabye gukomeza amarushanwa mu gihe hazaba hakinwa  igikombe k’Isi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 08-05-2018 saa 07:32:59
Ruhamiriza Eric, umuyobozi wa komisiyo y'amarushanwa muri FERWAFA

Amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” ubusanzwe avuga ko mu mikino y’igikombe k’Isi amarushanwa yose y’umupira w’amaguru agomba guhagarara   aho za shampiyona zigomba kuba zararangiye.

Ruhamiriza Eric, umuyobozi wa komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” bwafashe ikemezo cyo kwandikira FIFA  busaba uburenganzira bwo gukomeza amarushanwa mu  gihe imikino y’igikombe k’Isi 2018 izaba ikinwa.

Umuyobozi wa komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA, Ruhamiriza Eric avuga ko bijyanye n’ibibazo by’imvura no kwirinda ko umwaka w’imikino ushobora kuzatinda, bamaze kwandikira FIFA babasaba uburenganzira bwo gukomeza amarushanwa.

Ati “Murabizi ko twahuye n’ibibazo by’imvura (yahagaritse imwe mu mikino) ndetse ntitwari twateganyije ko Rayon Sports igera mu matsinda. Ubu ariko icyo nabizeza ni uko shampiyona itaha byose tuzabisuzuma ntibyongere ariko twasabye FIFA ko mu gikombe k’Isi twe twakomeza amarushanwa”.

Ruhamiriza avuga ko hari ikizere ko FIFA izabemerera  kuko hari ababisabye nka Ghana bakabibemerera. Ati “Ntiturabona igisubizo, ariko turabizi ko FIFA izaduha igisubizo kiza ku buryo twakina harimo igikombe k’Isi, cyane ko ari igikombe cy’Amahoro kizakinwa”.

FERWAFA ivuga ko mu mwaka utaha w’imikino batazongera kugwa muri iri kosa ahubwo bazajya bategura neza ikirangaminsi cy’amarushanwa hakiri kare.

Igikombe k’Isi kizatangira tariki 14 Kamena  kugeza 15 Nyakanga 2018. Iki gihe mu Rwanda hazaba harimo hakinwa imikino kuva muri ¼   y’igikombe cy’Amahoro n’imwe mu mikino isoza  shampiyona.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.