FERWAFA ntizongera kwivanga mu mishahara n’amasezerano y’umutoza w’Amavubi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 07-05-2018 saa 09:26:02
Jonathan Mckinstry wareze u Rwanda muri FIFA ko bamwirukanye binyuranyije n'amategeko rugacibwa miliyoni 157

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene aravuga ko mu buyobozi bwe atazakora ikosa ryo kwivanga mu  nshingano za Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” zo guhemba no guha amasezerano abatoza b’ikipe y’igihugu “Amavubi”.

Jonathan Mckinstry wareze u Rwanda muri FIFA ko bamwirukanye binyuranyije n’amategeko rugacibwa miliyoni 157

Ibi yabibwiye abanyamakuru mu kiganiro ngarukakwezi aho yabaye nk’ukomoza ku makosa yakozwe n’abari abayobozi ba FERWAFA birukanye umutoza Jonathan McKinistry tariki 18 Kanama 2016 nyuma aza kurega iri shyirahamwe muri FIFA birangira u Rwadda rusabwe gutanga ibihumbi 182 by’amadolari angana na miliyoni 157 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rtd Brig Gen Sekamana ati “Yirukanwe ate? FERWAFA yafashe amasezerano y’umutoza w’igihugu iyasinyaho, Minisiteri iyasinyaho nawe arasinya, banashyiramo ngo ko habaye ikibazo hakwitabazwa inzego za FIFA na CAF. Ingaruka  rero ni uko iyo habaye ikibazo  FIFA yandikira FERWAFA iti mugomba kwishyura ayo mafaranga. Ubu turi mu biganiro na Ministeri, abantu bagomba kujurira ariko urumva haba hajemo ikindi kibazo. Ni ibintu biba bigomba gushyirwa ku murongo. Ariko nitwongera gutsindwa, FERWAFA ni ukwishyura ayo mafaranga, ariko se kuyishyura tuzayavana he? Ni ukuzasubira muri Minisiteri tuti umutoza ni uwanyu ariko urumva ibiba bibaye”.

Umuyobozi wa FERWAFA anongera kugaya ibyabaye ku mutoza Antoine Hey, umudage wumvikanye n’abari abayobozi ba FERWAFA muri Maroc muri CHAN 2018 basesa amasezerano by’agateganyo muri Maroc, bageze mu Rwanda Minisiteri ivuga ko itumva impamvu umukozi wayo atari ku kazi.

Ati “Hari uburyo abantu bakora ibintu bakaduteza ibibazo. Bavuye hano bajya muri Maroc asigaranye  amezi atatu ku masezerano, bagezeyo barongera baricara baraganira nk’uko bajyanye, bumvikana mu buryo bwa gicuti ko yaba ahagaritswe akazategereza ayo mezi atatu. Bagarutse hano Minisiteri imushinzwe nk’umukoresha irababaza iti bishoboka bite ko umuntu mumwemerera guta akazi kandi agifite amasezerano? Barebye uko babiganiraho ariko na byo byari bikozwe mu buryo bushobora guteza ibibazo”.

Rtd Brig Gen Sekamana avuga ko bagomba kubaho amasezerano y’imikoranire yanditse yerekana inshingano za Minisiteri zo guhemba abatoza n’iza FERWAFA zo kujya babatangira raporo.

Ati “Bisobanuke neza, ikipe y’igihugu ibijyanye nayo n’umutoza wayo ni inshingano za Minisiteri. Bo babishyira ku murongo, twe icyo dukora ni ukubaha inama tekinike. Ni urugero turavuga tuti umutoza wadufasha ni umeze gutya, bakatwereka abahari, tugatanga inama, tukababwira tuti uyu twamuhitamo kubera iki n’iki. Naho iby’uburyo azahembwa, kontaro afite ni Minisiteri bagomba kubikorana, byagaruka mu gukurikirana uko akora ni ho tugarukamo tukabaha raporo naho kumwirukana, kumuhagarika no gufata ikindi kemezo ni inshingano za Minisiteri. Hari aho abantu babigiyemo, ubu rero turashaka kutongera kwivanga mu kazi k’abandi, buri wese abazwe ibye”.

Umuyobozi wa FERWAFA yanzuye avuga ko ari no muri iyo nzira hazashakwamo undi mutoza  mushya w’Amavubi.

 

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.