Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

FERWAFA ishobora gusaba ko CECAFA Kagame Cup 2018  yigizwa inyuma

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 23-05-2018 saa 08:25:33
Ruhamiriza Eric, umuyobozi wa komisiyo y'amarushanwa muri FERWAFA

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda «FERWAFA» bugiye kuvugana n’ubunyamabanga bukuru bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iyo hagati  «CECAFA» kugira ngo imikino ya CECAFA Kagame Cup 2018  yigizwe inyuma.

Ruhamiriza Eric, umuyobozi wa komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA

Byemejwe ko  CECAFA Kagame Cup 2018 izaba kuva tariki 28 Kamena  kugeza 12 Nyakanga 2018 i Dar es Salaam muri Tanzania  aho  Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri iyi mikino.

Ku rundi ruhande, inama yahuje abanyamabanga bakuru b’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’umuyobozi wa FERWAFA ku  wa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018  yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya mbere igomba byanze bikunze kuba yarangiye tariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe igikombe cy’amahoro kizarangira  tariki 04 Nyakanga  2018 nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi w’ibikorwa  mu ikipe ya  Rayon Sports, Itangishaka Bernard yabwiye Imvaho Nshya ko bemeje ko bagomba kwitabira iri rushanwa byanze bikunze n’ubwo FERWAFA igomba kuvugana na CECAFA kugira ngo niba bishoboka bayigize inyuma.

Ati «CECAFA ni igikombe gikomeye kitiriwe Perezida wacu, ntitwavuga ngo ntitwakijyamo  gusa birasaba ko Federasiyo iganira n’abategura CECAFA kugira  ngo barebe uko bayigiza inyuma kandi si ubwa mbere n’ubushize bayigije inyuma  kandi bikozwe nta kibazo byatera».

Umuyobozi wa komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA, Ruhamiriza Eric atangaza ko bari gusuzuma uburyo bazayandikira n’ubwo nayo ubwayo ikunda guhuzagurika  no guhindura ibintu ku munota wa nyuma.

Ati «Bavuze amatariki ariko ntiberekana ngo amakipe azakina gutya, nta kindi barakora. Ubwo kuva twarabonye ubutumwa bwa CECAFA, tuzareba icyo bisaba kugira ngo ikipe igeyo, kuko niba bakiri mu gikombe cy’Amahoro bashobora no kugera ku mukino wa nyuma, byose tugomba kubireba».

Yakomeje agira ati  «Kuyigiza inyuma birakwiye n’ubwo bataraduha ikirangaminsi ariko nawe urabizi ko ibintu bya CECAFA bikunze guhindagurika  nk’ubu byabaye muri CECAFA y’abagore, na byo ntiturabyizera neza, bavuga itariki nayo igahinduka».

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.