Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

FERWAFA igiye kuganira na AZAM ku kubona amashusho yo gukemura impaka

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 30-12-2018 saa 17:15:01
Perezida wa komisiyo y'abasifuzi, Gasingwa Michel

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” buratangaza ko butegura ibiganiro n’umuterakunga wa shampiyona, AZAM, ku buryo haboneka amashusho yajya afasha mu gukemura impaka zo mu mikino ya shampiyona.

Ni nyuma y’impaka zazamutse nyuma y’umukino wa APR FC na Rayon Sports ku munsi wa 8 wa shampiyona aho umusifuzi Ndagijimana Theogene wo ku ruhande yangaga igitego cya rutahizamu Michael Sarpong wa Rayon Sports avuga ko yari yaraririye.

Perezida wa komisiyo y’abasifuzi, Gasingwa Michel avuga ko bafata ikemezo nk’iki mu gihe bafite amashusho y’umwuga agaragaza inguni zose z’ikibuga, ibintu bitagaragaraga ku mashusho yafashwe na AZAM byanatumye yikoma FERWAFA.

Ati: “Amashusho twifashisha ni ashobora kugaragaza inguni zose zishobora kugaragaza aho abakinnyi bose bari bahagaze, amashusho afatiwe inyuma, amashusho afatiwe imbere, mu mpande cyangwa no mu kirere. Iyo rero tubonye ishusho iduha ibyo dukeneye kugira ngo dufate ikemezo, iyo shusho tuyita ko ari iy’umwuga wenda kuishyira mu kinyarwanda ni ho twagereranyije tubyita ubunyamwuga ntibyashimisha bamwe ariko iyo shusho iduha ibyo dukeneye ni yo twita iy’umwuga. Yaba yafashwe n’umuntu w’impuguke yaba yafashwe n’umuntu ku giti ke na telefoni ni bwo dukoresha iryo jambo.”

Gasingwa nk’inararibonye mu gusifura avuga ko abantu badakwiye kumva ko AZAM TV itazi gufata amashusho kuko n’ahandi aya mashusho afatwa n’ibigo byihariye.

Ati: “Nta bwo ariya mashusho y’umwuga tuba dukeneye yose afatwa n’ikigo cy’itangazamakuru nk’amashusho ya VAR abayoboye irushanwa baba bashyizeho camera zijyanye na byo ari hagati ya 16 na 24. Ntitugaya amashusho ya AZAM TV kuko iyo tureba umupira tubona ahagije, tugira ikibazo iyo havutse ikibazo gikeneye isesengura kuko tutabibonera mu nguni nyinshi”.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis avuga ko mu minsi iri imbere bazagirana inama na AZAM TV yo kureba uko n’aya mashusho yajya aboneka.

Perezida wa komisiyo y’abasifuzi, Gasingwa Michel

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.