27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

FERWABA yabonye umuterankunga w’irushanwa ryo kwibuka mu gihe k’imyaka 3

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 12-05-2018 saa 09:11:58
Mugwiza Desire, Perezida wa FERWABA (ibumoso) ari kumwe n'umuyobozi wa SAFE GAS, Mugabo Liban bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu gihe k'imyaka itatu

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda  “FERWABA” ryagiranye amasezerano y’imyaka 3 n’ikigo gicuruza ibijyanye na Gaz “SAFE GAS” yo kubatera inkunga mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Genocide Memorial Tournament”.

Mugwiza Desire, Perezida wa FERWABA (ibumoso) ari kumwe n’umuyobozi wa SAFE GAS, Mugabo Liban bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gihe k’imyaka itatu

Mu gikorwa cyabaye tariki 10 Gicurasi 2018, ayo masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire ndetse n’umuyobozi wa SAFE GAS, Mugabo Liban avuga ko uyu muterankunga azajya atanga buri mwaka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugwiza Desire, Perezida wa FERWABA yagaragaje impamvu babonye uyu muterankunga n’uruhare rwe mu gutera inkunga irushanwa ryo kwibuka.

Ati “Iri ni irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’umunyarwanda, nka kampani ikorera mu Rwanda ndetse ikorera Abanyarwanda yumva na we agomba gutanga umusanzu kugira ngo atange ubutumwa busaba urubyiruko kurwanya icyo ari cyo cyose cyakongera kudusubiza mu mateka nk’ayo twanyuzemo”.

Mugwiza afite ikizere ko azagera no mu yandi marushanwa basanzwe bategura arimo na shampiyona. Ati “Iyi ni intangiriro, ni irushanwa ritari rifite umuterankunga ariko uko agenda yagura ibikorwa bye  na we ni umuntu ukunda Basketball ndizera ko n’andi marushanwa azayajyamo, iyo umuntu atangiye ahera kuri kimwe uko agenda abikunda cyangwa abona imikorere myiza ya Federasiyo akavuga ati ni  ndashaka kurifata”.

Mugabo Liban, umuyobozi mukuru wa SAFE GAS  avuga ko n’ubwo bahereye muri Basketball no mu yindi mikino bazahagera by’umwihariko mu marushanwa yo kwibuka.

Aya masezerano yatangiranye n’irushanwa ryo kwibuka ryatangiye kuva ejo hashize tariki 11-19 Gicurasi 2018. Mu mafaranga yatanzwe n’umuterankunga yahinduye byinshi kuko buri kipe (14), izahabwa amafaranga ibihumbi 100 yo kwifashisha mu ngendo.

Mu bihembo, iya mbere mu byiciro byombi ku makipe y’imbere mu gihugu izahabwa ibihumbi 500, iya kabiri ihabwe ibihumbi 300. Mu irushanwa mpuzamahanga rizaba kuva tariki 25-27 Gicurasi 2018, iya mbere mu byiciro izahabwa miliyoni 1 na ho iya kabiri ihabwe ibihumbi 500.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.