Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

FERWABA irateganya kwerekana imikino no hanze ya ‘Petit Stade’

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 22-10-2018 saa 16:49:30
Mugwiza Desire, perezida wa FERWABA, utangaza ko bateganya kwerekana imikino hanze ya Sitade Nto mu gihe yaba yuzuye

Sitade Nto, iherereye i Remera, ni imwe mu hakunze kubera imikino itandukanye, itegurwa n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA).

Byakunze kugaragara ko iyo yakiriye imikino ihuza amakipe akomeye abantu baba benshi ndetse bamwe ntibemerwe kwinjira kubera ko yuzuye.

Imwe mu mikino ikunze guhuruza imbaga, irimo imikino ikunze guhuza Patriots BBC imaze kugaragaza ko ifite abakunzi benshi, ndetse n’ikipe y’Ikigo k’igihugu cyo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi ya REG BBC.

Mugwiza Desiré, Perezida wa FERWABA avuga ko nubwo hari igitekerezo cyo kubaka indi sitade ndetse bikaba bigiye gutangira.

Avuga ko mu gihe iyi sitade itari yaboneka hari ingamba bafashe babona ko zizabafasha guhangana n’iki kibazo.

Agira ati “Turimo kureba niba imikino ibaye kuri sitade iramutse ibaye hari abafana benshi, turebe n’uburyo twashyiraho insakazamashusho “ecran”, hanze ku buryo abantu batabashije kwinjira bajya bareba imikino, ibyo na byo ni byo turimo guteganya kandi turizera ko tuzabigeraho.”

Mugwiza Desire, perezida wa FERWABA, utangaza ko bateganya kwerekana imikino hanze ya Sitade Nto mu gihe yaba yuzuye

Imibare itangazwa na FERWABA, ni uko Sitade Nto y’i Remera ubusanzwe yemerewe kuba yakakira abantu bagera ku gihumbi na magana abiri, mu gihe iyo babaye benshi yakira abagera ku 1500.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.