Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Fencing: Hatangijwe  ikipe nshya mu karere ka Musanze

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 29-07-2019 saa 10:50:51
Ubwo hatangizwaga ikipe ya Aigles Fencing Club mu Karere ka Musanze

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo kurwanisha inkota mu Rwanda  “Fencing” bwatangije ku mugaragaro  ikipe nshya mu Karere  ka Musanze  yitwa Aigles Fencing Club. Umuhango wo  gutangiza iyi  kipe wabaye tariki 21 Nyakanga 2019.

Iyi kipe ikaba yarahise iba iya 6 mu makipe yari asanzwe muri iri shyirahamwe  gusa iba iya mbere  itabarizwa mu mujyi wa Kigali.  Iyi kipe ya Aigles Fencing Club yatangiranye abakinnyi 13.

Nk’uko Imvaho Nshya ibikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Fencing mu Rwanda kuri ubu  bamaze kugira amakipe agera kuri 6 agizwe n’abakinnyi bagera kuri 87.

Aya makipe arimo Dream Fencing Club ikorera kuri Sitade amahoro  ikaba ifite abakinnyi 15, hari kandi  Kigali Fencing Club nayo ikorera kuri Sitade Amahoro i Remera  ikaba ifite abakinnyi 9. Ikipe ya 3 ni Nyamirambo Fencing Club ikorera imyitozo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo  ifite abakinnyi 10.

Ikipe ya 4 ni  Gorilla Fencing Club  ndetse na Complex Fencing Club   zikorera i Nyamirambo aho bita kwa Gisimba, izi kipe zombi  zifite  abakinyi bose hamwe 30  harimo abakuru n’abana 10. Ikipe ya 6 ari nayo yashinzwe nyuma ni Aigles Fencing Club ikorera i Musanze ikaba ifite abakinnyi 13.

Muri iri shyirahamwe ry’umukino wa Fencing bavuga ko barimo kugenda bategura abakinnyi kandi ko banakomeje igikorwa cyo gusakaza uyu mukino mu bice by’igihugu bitandukanye.

Uyu mukino nta bwo uramenyekana cyane mu Rwanda dore ko watangiye gukinwa muri 2012. N’ubwo uyu mukino utaramenyekana cyane mu Rwanda, muri 2015 abakinnyi 2, Ruzigana Lionel Richard na Uwihoreye Tuffaha baserukiye u Rwanda mu mikino y’Afurika “All Afican Games 2015” yabereye muri Congo Brazzaville gusa baviriyemo mu majonjora.

Ubwo hatangizwaga ikipe ya Aigles Fencing Club mu Karere ka Musanze

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.