Fedeli Alessandro yegukanye  intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na BUNGINGO FIDELE

Ku ya Feb 24, 2019

Kigali-Kigali (111.8 km)
1. Fedeli Alessandro 02h41’32”
2. Debesay Abreham 02h41’32”
3. Kasperkiewicz Przemyslaw 02h41’32”
4. Areruya Joseph 02h41’32”
5. Kipkemboi Salim 02h41’32”

Imyanya Abanyarwanda bariho
9. Byukusenge Patrick
11. Ndayisenga Valens
15. Mugisha Samuel
24. Manizabayo Eric
26. Munyaneza Didier
41. Hakiruwizeye Samuel
53. Ruberwa Jean
56. Nsengimana Jean Bosco
58. Uwizeye Jean Claude
67. Mugisha Moise
73. Uwizeyimana Bonaventure

Tariki 25-02-2019

Kigali-Huye (120.5km)

Fedeli Alessandro ukomoka mu Butaliyani akaba akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa ni we wegukanye intera ya mbere  ya Tour  du Rwanda 2019 ibaye ku nshuro ya 11 akaba ari inshuro ya mbere  ibaye iri ku kigero cya 2.1.

Fedeli Alessandro ukomoka mu Butaliyani akaba akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa ubwo yegukanaga intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2019

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2019 ni bwo iri siganwa mpuzamahanga  ryatangiye aho abasiganwa bagera kuri 78   baturutse mu makipe 16  bahagurukiye  i Kigali kuri Sitade Amahoro bakagera i Rwamagana bagakata bakagaruka bagasoreza Kicukiro imbere y’aharimo kubakwa isoko.

Muri iyi ntera ya kilometero 111.8,  Fedeli Alessandro ukinira ikipe ya Delko Marseille nyuma yo gufashwa n’abakinnyi bakinana barimo Areruya Joseph na Kasperkiewicz yegukanye iyi ntera gusa akaba  yahagereye rimwe n’abakinnyi 40 bose bakaba  bakoresheje amasaha 2, iminota 41 n’amasegonda 32.

Nyuma yo kwegukana  iyi ntera ya mbere, Fedeli Alessandro  ni we uyoboye  urutonde rusange akaba akurikiwe na  Debesay Abreham ukomoka muri Eritrea,  Kasperkiewicz Przemyslaw   wo muri Pologne,  Areruya Joseph ukomoka mu Rwanda  bombi bakinana muri Delko Marseille naho ku mwanya wa 5 hari   Kipkemboi Salim  ukomoka muri Kenya.

Fedeli Alessandro nyuma yo kwegukana intera ya mbere Tour du Rwanda 2019 ni we uyoboye urutonde muri rusange

Fedeli Alessandro akaba yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka mu Butaliyani wegukanye intera muri Tour du Rwanda kuva muri 2009 iri rushanwa ryaba mpuzamahanga.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 23 y’amavuko yatangaje ko  yishimiye  insinzi mu irushanwa rya mbere yari akinnye mu ikipe nshya.  Ati “ Wabaye umusi mwiza kuri nge numvaga meze neza, ikipe yange yakoze akazi gakomeye kugira ngo mbona iyi nsinzi”.  Fedeli Alessandro  wari ukinnye isiganwa rya mbere muri Afurika yakomeje avuga ko yabonye imihanda yo mu Rwanda ari myiza kurenza n’iy’iwabo mu Butaliyani.

Hari ibihembo byatanzwe

Fedeli Alessandro wegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2019   yahise ahabwa umwambaro w’umuhondo ugaragaza uyoboye isiganwa. Yanabaye kandi  umukinnyi witwaye neza akiri muto ku myaka ye 23.

Mu bandi bahawe ibihembo harimo Du Plooy Rohan ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba akinira ikipe ya  Pro Touch yahembwe nk’uwarushije abandi ahazamuka. Uwizeyimana Bonaventure ukinira Benediction Excel Energy yabonye igihembo cy’uwatangaga abandi ahari igihembo cya SP.

Mugisha Moise  ukinira ikipe y’u Rwanda yahawe igihembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi gitangwa na Rwanda Tea.

Mugisha Moise ni we wegukanye igehembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi gitangwa na Rwanda Tea nk’umwe mu baterankunga b’iri rushanwa

Debesay Abreham ukomoka muri Eritrea ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye ukomoka muri Afurika naho Areruya Joseph aba umukinnyi witwaye neza  w’Umunyarwanda.

Intera ya kabiri ni Kigali-Huye

Ku munsi w’ejo tariki  tariki 25 Gashyantare 2019 hazakinwa intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2019 aho abasiganwa bazahagurukira i Kigali berekeza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ahareshye na kilometero 120.5.

Umwaka ushize wa 2018 iyi ni yo ntera yatumye u Rwanda rwegukana iri rushanwa nyuma y’aho Mugisha Samuel yegukaniye iyi ntera agashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 21 ari nayo yatumye isiganwa ririrangira ari ku mwanya wa mbere.

Ikipe y’u Rwanda mbere yo gutangira isiganwa

Ikipe ya Benediction Excel Energy yari ikinnye irushsnwa rya mbere nyuma yo kuba ikipe yo ku rwego mpuzamahanga